Imbumbe y’amafoto ya Perezida Paul Kagame mu kazi ka 2017

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 08:42
Yasuwe :
2 0

Mu 2017, Perezida Kagame, yakomeje gushimangira ko ubufatanye n’ububanyi n’amahanga ari ngombwa ku Rwanda, atsura umubano n’ibihugu byo ku migabane inyuranye, yakira abashyitsi ndetse yitabira inama Mpuzamahanga zigamije kwigira hamwe uko Isi yagera ku iterambere rirambye buri wese yagizemo uruhare.

Guhera muri Mutarama kugeza Ukuboza uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama zikomeye zirimo; iyigaga ku bibazo byugarije umutekano ku Isi yabereye mu Budage, iyigaga ku bukungu bw’Isi yabereye i Davos mu Busuwisi, inama ya AU, iyigaga ku bucuruzi yabereye mu Misiri n’izindi.

Ku mugabane wa Afurika, Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama Mpuzamahanga anagenderera bagenzi be mu bihugu bya Sénégal, Brazzaville, Ethiopia, Mali, Ghana, Kenya, Zambia, Sudani, Côte d’Ivoire, Misiri na Djibouti. Yanitabiriye Inteko Rusange y’umuryango w’Abibumbye i New York, ahura n’Umuyobozi wa IMF, Christine Lagarde, i Washington, anitabira ibindi bikorwa i Boston na Massachusset.

Muri Aziya naho Perezida Kagame, yatsuye umubano na bo anitabirayo inama, aho i Dubai yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum), anahura na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) akaba n’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.

Kuri uyu mugabane kandi yagiye muri Hong Kong, u Bushinwa n’u Buhinde. Yagiye muri Israel aho yakiriwe na Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, mu rugo rwe i Yeruzalemu, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Benjamin Netanyahu.

Ingendo za Perezida Kagame ku mugabane w’u Burayi zageze mu Bwongereza, u Budage, u Bubiligi, Vatican n’u Busuwisi. By’umwihariko mu Mujyi wa Zurich, yahuye na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, anasura inzu ndangamateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Mu mafoto: Uko umwaka wa 2017 w’ibikorwa bya Perezida Kagame wagenze

Mutarama

Umwaka wa 2017 watangiye Perezida Kagame yerekeza ku mugabane wa Aziya mu Buhinde mu nama yiswe Vibrant Gujarat Global Summit yabaye kuwa 9-11 Mutarama 2017
Umukuru w’Igihugu yerekeje i Bamako muri Mali mu nama ihuza Afurika n’u Bufaransa ku wa 14 Mutarama 2017
Perezida Kagame ubwo yitabiraga Inama ihuza Afurika n’u Bufaransa yabereye muri Mali
Ku wa 15 Mutarama, Perezida Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu yabaga ku nshuro ya 21
Perezida Kagame kuwa 17-19 Mutarama 2017 yari mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu yabereye i Davos
Perezida Kagame ku wa 23 Mutarama yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batandukanye gukorera mu Rwanda
Ku wa 23 Mutarama kandi Perezida Kagame yakiriye ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Uyu musangiro wa Perezida Kagame n’Abadipolomate wabereye muri Kigali Convention Centre. Aha Perezida Kagame yasuhuzaga Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Itumanaho muri Nigeria, Abdur-Raheem Adebayo Shittu
Perezida Kagame mu nama ya SDGs Center for Africa yabereye i Kigali ku wa 27 Mutarama 2017
Perezida Kagame ku wa 30 Mutarama yitabiriye Inama ya 28 y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia
Perezida Kagame ku wa 31 Mutarama yagiranye ibiganiro n'abayobozi bari mu nama y'ubutegetsi ya Smart Africa. Aha yaganiraga n'Umuyobozi wa ITU, Houlin Zhao n'uwari Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

Gashyantare

Perezida Kagame ashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera ku wa 01 Gashyantare 2017
Ku wa 07 Gashyantare, Perezida Kagame yasuye inganda zikorera muri Kigali Special Economic Zone i Masoro. Aha yasinyaga ku mwenda umwe mu ikorwa n’uruganda rwa C&H Garments Co.
Ku wa 07 Gashyantare kandi Perezida Kagame yahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Gasabo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye. Aha yafashe ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa RDB wari umaze kurahira, Clare Akamanzi
Ku mugoroba wo ku wa 10 Gashyantare 2017, Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isabukuru y’imyaka 10 y’umubano hagati y’u Rwanda na Oklahoma Christian University, imaze kwigamo Abanyarwanda bagera kuri 420
Ku wa 13 Gashyantare, Perezida Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare i Matima
Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage. Aha yaganiraga na Bill Gates washinze Microsoft
Perezida Kagame ku wa 20 Gashyantare yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari, wari mu ruzinduko i Kigali
Perezida Kagame yifotozanya n'umwe mu bari bitabiriye Inama Nyafurika ku iterambere ry'iby'indege yari yabereye i Kigali
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bari basoje amasomo ku wa 23 Gashyantare 2017 mu gikorwa cyabereye i Gako
Perezida Kagame mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Karere ka Gatsibo tariki ya 25 Gashyantare 2017
Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino wari mu ruzinduko mu Rwanda
Perezida Kagame ubwo yahuraga na Komite yamufashaga gukora amavugurura akenewe muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ku wa 26 Gashyantare 2017

Werurwe

Perezida Kagame na Madamu ubwo bitabiraga Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro mu kigo cya Gisirikare ku wa 02 Werurwe 2017
Perezida Kagame yitabiriye Inteko idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, yateraniye i Kigali ku wa 06 Werurwe 2017
Ku wa 7 Werurwe 2017, Perezida Kagame yari mu Bwongereza i Londres aho yatangiye ikiganiro kiganisha ku mahirwe y'ishoramari ari muri Afurika. Yari yitabiriye inama ya 'The Wall Street Journal, Investing in Africa'
Perezida Kagame yakirijwe yombi n'abanyarwanda baba mu Bwongereza ubwo yabaramutsaga ku wa 07 Werurwe 2017
Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku banyeshuri biga ubukungu muri Kaminuza ya Harvard i Boston
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri bo muri Harvard Kennedy School Center for International nyuma y’ikiganiro yari amaze kubagezaho ku wa 10 Werurwe 2017
Perezida Kagame ubwo yitabiraga isinywa ry'amasezerano hagati y'uruganda rwa Huawei n'u Rwanda
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere rya internet yabereye muri Hong Kong ku wa 16 Werurwe 2017
Ku wa 17 Werurwe 2017, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushinwa yakirwa na mugenzi we Xi Jinping
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika baba mu Bushinwa ku wa 18 Werurwe 2017
Perezida Kagame ubwo yari mu Bushinwa yahuye n'abanyeshuri b'abanyarwanda bigayo ndetse n'abikorera bibumbiye mu rugaga rw'Abikorera, PSF
Rumwe mu ngendo zikomeye Perezida Kagame yagize muri uyu mwaka, harimo urwo yagiriye i Vatican aho yahuriye na Papa Francis. Hari ku wa 20 Werurwe
Ku wa 23 Werurwe, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’iry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, UNCTAD, Mukhisa Kituyi
Ku wa 23 Werurwe, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’iry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, UNCTAD, Mukhisa Kituyi
Ku wa 23 Werurwe 2017, Perezida Kagame yakiriye Jock Boyer wari umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare (ibumoso). Ibiganiro byabo byitabiriwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (iburyo) na Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana (ubanza ibumoso)
Perezida Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu cya Afurika wa mbere wagejeje ijambo ku bitabiriye inama y'Inteko Rusange y'Umuryango uharanira isigasirwa ry'inyungu za Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), AIPAC. Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Werurwe 2017
Kuwa 27 Werurwe 2017 Perezida Kagame yagiranye inama n’abagize itsinda rya Atlantic Council rifite icyicaro i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)
Ku wa 31 Werurwe 2017, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abashoramari bo muri Australia bari i Kigali

Mata

Ku wa 03 Mata, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro imirimo y'ikigo gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, African Institute for Mathematical Sciences
Ku wa 03 Mata, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri 25 bo mu Ishuri ry’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa 06 Mata 2017, yahuye n’abasirikare bakuru
Perezida Kagame ku wa 07 Mata 2017, yatangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uwo mugoroba, yitabiriye urugendo rwo kwibuka rwavuye ku Nteko Ishinga Amategeko rukagera kuri Stade Amahoro
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki, ku wa 08 Mata 2017
Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Aha yari amaze kwakira impapuro za Rao Hongwei w’u Bushinwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakirwa na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, mu ruzinduko yari agiriye muri iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika
Ku wa 22 Mata, Perezida Kagame yitabiriye urugaga rw'abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bitabiriye umuganda ngarukakwezi wabaye ku wa 29 Mata 2017

Gicurasi

Umukuru w’Igihugu ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, yatangije ku mugaragaro inama y’ubutegetsi ya 37 y’Ikigega Global Fund, yahurije hamwe abanyamuryango 250 muri Marriot Hotel i Kigali
Perezida Kagame yahuye n’akanama k’umutekano n’amahoro mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ibiganiro byabo byabaye ku wa 05 Gicurasi 2017
Ku wa 05 Gicurasi, Perezida Kagame yitabiriye isabukuru y'imyaka 50 Banki ya Kigali imaze ibayeho. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 07 Gicurasi 2017
Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye inama ya Transform Africa yabereye i Kigali ku wa 12 Gicurasi 2017
Perezida Paul Kagame ku wa 25 Gicurasi yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 biga muri Wharton Business School bari mu rugendoshuri rugamije kwiga ku iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame ku wa 27 Gicurasi 2017 yahuye n’Intore z’abanyamakuru, abakinnyi b’imikino itandukanye n’abakora sinema n’indirimbo. Aha yari ari gushyikirizwa impano y'ifoto yakozwe n'izi ntore
Perezida Kagame yitabiriye itangwa ry’impamyabumenyi ku mfura za kaminuza y’ubuvuzi ya UGHE. Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2017

Kamena

Perezida Kagame ku wa 07 Kamena yitabiriye inama yiga ku iterambere yitwa European Development Days Forum yabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi
Perezida Kagame ku wa 08 Kamena yahuye n’abagize umuryango w’abayobozi bakiri bato Young Presidents' Organization bo mu Bubiligi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, ku wa 08 Kamena 2017
Perezida Kagame yahuriye mu Busuwisi na Gianni Infantino uyobora FIFA ku wa 08 Kamena 2017
Perezida Kagame aramukanya n'abanyarwanda bari bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi ku wa 10 Kamena 2017
Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama ya G20-Africa yabereye mu Budage
Perezida Kagame ubwo yitabiraga isabukuru y'imyaka 17 Polisi y'Igihugu imaze ibayeho
Ku wa 17 Kamena, Perezida Kagame yemejwe nk'Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 4 Kanama 2017
Ku wa 17 Kamena ubwo Perezida Kagame yatahaga ku mugaragaro icyicaro gikuru cy'Umuryango wa FPR Inkotanyi kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Perezida Kagame ubwo yasozaga urugendo rwe muri Zambia. Aha yasezeraga mugenzi we Edgar Lungu ku wa 20 Kamena
Perezida Kagame ubwo yashyikirizaga Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku wa 22 Kamena 2017
Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wabereye i Nyandungu ku wa 24 Kamena 2017
Perezida Kagame ku wa 25 Kamena 2017 yagiranye ikiganiro na Televiziyo y'u Rwanda cyari kiyobowe na Cleophas Barore afatanyije na Novella Nikwigize
Perezida Kagame ku wa 28 Kamena yakiriye Umuryango w’Abayahudi b’Abanyamerika
Perezida Kagame ku wa 29 Kamena yaganiriye na Matshidiso Moeti uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima muri Afurika

Nyakanga

Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama ya Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi (African Export-Import Bank, Afreximbank) yabaye ku wa 24 Nyakanga 2017
Ku wa 03 Nyakanga Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 29 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye muri Ethiopia i Addis Ababa
Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora byabereye mu Karere ka Nyabihu
Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye inama ya “SDGs Center For Africa” ivuga ku burezi mu mashuri makuru yabaye ku wa 05 Nyakanga 2017
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Madamu we Sara Netanyahu ubwo bakiraga Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame i Yeruzalemu ku wa 10 Nyakanga
Perezida Kagame ubwo yasozaga itorero ry'Indangamirwa ryaberaga i Gabiro ku wa 13 Nyakanga 2017
Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi batandukanye ku wa 07 Nyakanga 2017
Perezida Kagame ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Aha yari mu Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017
Perezida Kagame asuhuzanya na Jack Ma watangije urubuga Alibaba ubwo yari yitabiriye inama ya Youth Connekt
Perezida Kagame ubwo yakiraga intumwa zo muri Afurika y'Epfo zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe w’Intara ya Free State, Ace Magashule

Kanama

Perezida Kagame yashimiye Abongereza bagize uruhare mu kubaka umubano n’ubufatanye hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda binyuze mu mushinga wiswe Umubano Project, watangijwe n’umunyapolitiki w’umwongereza, Andrew Mitchell, mu 2007
Perezida Kagame ubwo yitabiraga igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 4 Kanama 2017
Perezida Kagame ubwo yashimiraga abanyarwanda bari bongeye kumugirira icyizere agatorerwa kuyobora u Rwanda
Ku ya 8 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame ubwo yatahaga ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyasanwe na Giants of Africa
Ku ya 09 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yatangizaga imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera
Perezida Kagame ubwo yasezeraga Perezida wa Misiri, Fattah al-Sisi, wari mu ruzinduko mu Rwanda ku wa 16 Kanama 2017
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 15 Kanama yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 54 bo muri Harvard Business School basanzwe ari n’abayobozi mu bigo bitandukanye muri Afurika
Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere. Ni umuhango wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2017
Perezida Kagame yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi batandukanye barimo Alpha Condé uyobora Guinea ku mavugururwa ya Komisiyo ya AU
Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abagize Guverinoma nyuma yo kurahira ku wa 31 Kanama 2017

Nzeri

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abise Ingagi amazina mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Mbere Nzeri 2017
Howard Buffett na Perezida Kagame mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ‘One Border Post La Corniche’ ku wa 01 Nzeri 2017
Perezida Kagame ubwo yafunguraga Bisate Eco Lodge ku wa 01 Nzeri 2017
Perezida Kagame ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera igihugu ku wa 10 Nzeri 2017
Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza wa 2017/2018
Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yasangizaga abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’abarimu muri kaminuza bitabiriye inama ngarukamwaka ya Nantucket Project, ihuriza hamwe abagera kuri 500 baganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye ku wa 17 Nzeri 2017
Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama yiga ku iterambere ry’umurongo mugari wa internet ku wa 17 Nzeri 2017
Perezida Kagame ubwo yahuraga n'abagize akanama ngishwanama ke ku wa 17 Nzeri 2017 i New York
Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama ya gatanu ya Komite Nyobozi ya SDG Center for Africa yabereye i New York ku wa 18 Nzeri 2017
Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni, yagiranye ibiganiro na Charles Michel, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi ku wa 18 Nzeri 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ku wa 18 Nzeri 2017 ari i New York

Ukwakira

Ku wa 19 Ukwakira, Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya ICGLR yabereye muri Congo Brazzaville
Perezida Kagame yakiriye abambasaderi boherejwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku ya 10 Ukwakira 2017
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umuhango wa Yubile y'imyaka ijana y'Ubusaseridoti mu Rwanda wabereye i Kabgayi ku ya 7 Ukwakira 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama ihemberwamo abantu babaye indashyikirwa itegurwa n'Umuryango “American Academy of Achievement” yabereye i Londres mu Bwongereza ku ya 18 Ukwakira 2017
Perezida Kagame yatashye Ikibuga Mpuzamahanga cya Cricket cyubatse i Gahanga mu muhango wabaye ku ya 28 Ukwakira 2017
Ku ya 11 Ukwakira, Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bo muri Amerika barimo Jim Inhofe wo mu ishyaka ry’aba-Républicains uhagarariye Leta ya Oklahoma na Mike Enzi uhagarariye iya Wyoming
Perezida Kagame yahuye n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) Christine Lagarde i Washington DC ku ya 13 Ukwakira 2017
Perezida Kagame n'abayobozi b'uturere twabaye utwa mbere mu kwesa imihigo ya 2017-2018 mu muhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku ya 6 Ukwakira 2017
Perezida Kagame yitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi yakoreye mu Karere ka Kicukiro ku ya 28 Ukwakira 2017
Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 21 ya Unity Club byabaye ku ya 27 Ukwakira 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage itegurwa na Banki y'Isi yabereye i Washington DC ku ya 13 Ukwakira 2017

Ugushyingo

Perezida Kagame mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mahoro n'umutekano muri Afurika yabereye i Dakar ku ya 13 Ugushyingo 2017
Perezida Kagame yahawe igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo mu birori byabereye i Londres ku ya 6 Ugushyingo 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu 'Global Business Forum Africa' yabereye i Dubai ku ya 1 Ugushyingo 2017
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wabereye i Nairobi ku wa 28 Ugushyingo 2017
Perezida Kagame yahuye n'Umuyobozi Mukuru mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi (EU) ushinzwe Ubutwererane n'Iterambere, Stefano Manservisi ku ya 7 Ugushyingo 2017
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Rory Stewart ku ya 7 Ugushyingo 2017
Perezida Paul Kagame yambitse abantu b'indashyikirwa impeta z'ishimwe ry'ubucuti ziswe 'Igihango' ku ya 18 Ugushyingo 2017
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Estonia, Kersti Kaljulaid ku ya 16 Ugushyingo 2017
Ku ya 30 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe w'Ibirwa bya Maurice, Pravind Jugnauth, nyuma y'Inama ya 5 ihuza AU na EU yabereye i Abidjan
Perezida Kagame n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba bakurikiye imyitozo y'Ingabo z'u Rwanda irimo ibijyanye no gukoresha intwaro yabereye i Gabiro ku ya 10 Ugushyingo 2017

Ukuboza

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku Bukungu muri Afurika yabaye ku ya 8 Ukuboza 2017
Perezida Kagame n'uwa Ghana, Nana Akufo-Addo ubwo bari bitabiriye inama yiga ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs), yabereye i Accra ku ya 11 Ukuboza 2017
Ku ya 16 Ukuboza 2017, Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi yanahuriranye n'umuhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze ishinzwe
Perezida Kagame na Madamu basangiye n'abana iminsi mikuru ku ya 3 Ukuboza 2017
Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa “Afriprecast” rukora ibikoresho by'ubwubatsi ku ya 18 Ukuboza 2017
Perezida Kagame n'umufasha we, Jeannette Kagame bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi ya “Car Free Day” ku ya 3 Ukuboza 2017
Perezida Kagame yafunguye Ingoro y’Amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura ku Cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko mu gikorwa cyabaye ku ya 13 Ukuboza 2017
Ku ya 15 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli y’inyenyeri enye ‘Park Inn by Radisson Kigali
Perezida Kagame nyuma y'umuhango wo kurahiza abaminisitiri bashya barimo uw'Uburezi n'uw'Ikoranabuhanga ku ya 13 Ukuboza 2017
Ku wa 17 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yaganirije urubyiruko rwari muri Petit Stade muri Youth Connect Convention
Ku wa 19 Ukuboza 2017, Perezida Kagame na Madamu mu muhango wo gusoza Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 15
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sudani ku ya 21 Ukuboza 2017

Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza