Inuma yisirisimbye imbere y’izamu rya APR FC mu mukino wayihuje na AS Muhanga yatangaje benshi (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League wahuje APR FC na AS Muhanga kuri Stade ya Muhanga, Ikipe itozwa na Abdou Mbarushimana yari ku kibuga cyayo yaje kuhakura intsinzi y’ibitego 2-1.

Uyu mukino wari ufite agaciro kanini kuri APR FC dore ko yarushwaga amanota ane na mukeba Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Iyo iramuka itsinze yari kugabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na mukeba maze hakazarebwa uko amakipe yombi azitwara mu mikino ibiri izakurikiraho yaba APR FC izakira Espoir igasoreza kuri Police FC ndetse na Rayon Sports izasura Kirehe igasoza shampiyona yakira Marines FC i Kigali.

Ni umukino waranzwe n’agashya aho mu ntangiriro z’igice cya kabiri inuma yaje imbere y’izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Kimenyi Yves maze ihamara igihe kijya kungana n’iminota ibiri iza kuhakurwa n’uyu munyezamu.

Iki gisiga cyahagaze ku nguni y’urubuga rw’amahina (Surface de réparation) ry’ikipe y’ingabo z’igihugu , ntiyahava kugeza ubwo byabaye ngombwa ko rutahizamu Mugunga Yves wishyushyaga yitegura gusimbura agerageza kuyitera amabuye ariko biranga biba iby’ubusa.

Hashize akanya, Mugunga wabonaga ko iyi numa idakangwa n’amabuye cyane cyane ko yari ihagaze mu kibuga akanga gukomeza gutera andi mabuye, yaje guhamagara Kimenyi wari uhugijwe n’umukino maze arayimwereka.

Kimenyi yaje ayisanga arayirukana ijya guhagarara ku idarapo ry’abafana ba APR FC nabo bahise bayamagana igenda ubwo.

Hashize akanya gato igice cya kabiri gitangiye nibwo iyi numa yururukiye mu kibuga
Mu rubuga ruto rw'izamu (surface de réparation) rwa APR FC niho yari ihagaze
Umunyezamu Kimenyi Yves yari arajwe ishinga n'umukino ntabwo yahise ayibona
Ntabwo yavaga aho iri
Uko Muhanga FC yacishagamo igana mu rubuga rwa APR FC ni nako Kimenyi yasubiraga inyuma ngo arinde izamu rye
Mugunga Yves wishyushyaga yitegura gusimbura ni we washatse guhangana n'iyi numa
Atoragura ibuye ngo ayitere ive mu kibuga
N'ubwo yayiteye ariko byabaye iby'ubusa ntiyigeze ihava
Nyuma yo kuyereka Kimenyi nawe yaje ayisatira aba ari bwo itangira kugenda imuhunga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza