Rambagira umujyi wa Rwamagana, mu Karere ka mbere mu mihigo (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Rwamagana kakoze ibisa n’ibitangaza kuko kavuye ku mwanya wa 10 mu mwaka wa 2015, uwa 17 mu wa 2016 kakagera ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/2017 n’amanota 82.2%.

Rwamagana ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba kakaba ari nako karimo icyicaro cyayo. Kagizwe n’imirenge 14, utugali 82, imidugudu 474 n’ingo 74175, aho izingana na 63.5% zituye ku midugudu. Gafite ubuso bungana na kilometero kare 682 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460 kuri kilometero kare imwe.

Ukigera muri aka karere usanganirwa n’ubuhinzi kuko butunze benshi cyane, aha twavuga ubuhinzi bw’ibihingwa birimo urutoki, ibigori, ikawa, imbuto, indabo, n’ibindi. Abifuza gukora ubucuruzi buciriritse n’abashaka guhaha ntibibagiranye kuko gafite n’isoko rya kijyambere riherereye mu murenge wa Kigabiro.

Kimwe n’indi mijyi, ibikorwa remezo nk’imihanda myiza, amagorofa, ibitaro, amashuri n’ibindi ntibyatanzwe muri Rwamgana. Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ntiyasigaye inyuma kuko hari agakiriro kabarizwamo ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji, aha kandi hanafasha urubyiruko rwinshi kubona icyo rukora.

Mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, Rwamagana ifite igice cyahariwe inganda kirimo izikora ibyuma (fer à béton), urukora ibigega ibigega n’izindi kandi zose zikora neza.

U Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubukerarugendo aho rushaka ko mu 2024 buzaba bwinjiza miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika. Akarere ka Rwamagana muri uru rwego gafite ibiyaga bibiri bifite amahoteli cyangwa moteli zifasha ba mukerarugendo kuruhuka, abashaka gukora inama n’ibindi.

Uri mu Mujyi wa Rwamagana, ushobora kwerekeza mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba
Rwamagana ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba kakaba ari nako karimo icyicaro cyayo.
Akarere ka Rwamagana kagizwe n'imirambi, ku buryo umuntu aterera amaso akabona hakurya iyo kure...
Isoko rya Ntunga ryakemuye byinshi ku bahakorera
Mu nzira uri hafi yo kugera mu Mujyi rwagati, usanganizwa ibirango bigaragaza icyo aka karere gakungahayeho
Mu nzira zerekeza i Rwamagana uturutse i Kigali
Ikirere cy'i Rwamagana gihora gisa neza, imihanda nayo irashashe
Uri kwerekeza aho Gare ya Rwamagana ikorera mu gihe aho yakoreraga mbere hari kuvugururwa
Imodoka zisohoka muri Gare zerekeje mu bice bya Kigali na Kayonza
Kiliziya ya Rwamagana mu ishusho y'insengero Gatolika za kera
Urebeye kure Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana, ishuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na leta, rikayoborwa n’abafurere b’Abayozefiti
Iri shuri riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro mu Kagari ka Nyagasenyi mu Ntara y’Uburasirazuba
Ibikorwa remezo biraganje muri aka karere...
Ishuri ry’abafite ubumuga rya HVP Gatagara riri i Rwamagana hafi y'Umujyi rwagati
Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga ku wa 23 Nyakanga 2017, abaturage b'i Rwamagana baramubwiye bati “turifuza Rwamagana yabaye Dubai y’u Rwanda”
Uturutse i Kigali winjira mu Mujyi wa Rwamagana
Ukigera muri aka karere usanganirwa n’ubuhinzi kuko butunze benshi cyane
Aho Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana
Mu Mujyi rwa gati inyubako z'ubucuruzi zigerekeranyije zikomeje kuzamurwa umunsi ku wundi
Ibiro by'Intara y'Iburasirazuba
Byubatse mu buryo bugezweho
Isuku muri Rwamagana irangwa hose ku mihanda
Inyubako ya RSSB n'iya BNR ni zimwe mu ziranga mu Mujyi wa Rwamagana
Rwamagana Pension Plaza
Ishami rya Kaminuza y'Abadivantisiti [UNILAK] i Rwamagana
Muri iki gihe hafi ya UNILAK haratohagiye nubwo mu Burasirazuba hakunze kuva izuba ryinshi
Akarere ka Rwamagana kagizwe n’imirenge 14, utugali 82, imidugudu 474 n’ingo 74175, aho izingana na 63.5% zituye ku midugudu
Urusengero rw'abayoboke b'Itorero rya Restoration Church ruherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana
Mu nzira werekeza ku bitaro bya Rwamagana
Kimwe n’indi mijyi, ibikorwa remezo nk’imihanda myiza, amagorofa, ibitaro, amashuri n’ibindi ntibyatanzwe muri Rwamgana
Mu mihigo y'umwaka wa 2016/2017, Rwamagana yabaye iya mbere n’amanota 82.2%
Mu mihigo, Akarere ka Rwamagana kakoze ibisa n’ibitangaza kuko kavuye ku mwanya wa 10 mu mwaka wa 2015
Umusigiti wa Rwamagana uri mu Mujyi rwagati
Ku wa 23 Nyakanga 2017, ubwo Perezida Kagame yavugaga kuri Rwamagana, yagize ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura."
Rwamagana ifite ubuso bungana na kilometero kare 682 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460 kuri kilometero kare imwe
UNILAK uyirebeye ku muhanda...
Rwamagana ifite hoteli na moteli zigezweho
Cogebanque yateye amatako i Rwamagana

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza