#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Werurwe 2018 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa gatatu w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri kuba ku nshuro ya 15 mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, bunguranye ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye zirimo izigamije gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza ndetse n’izijyanye no kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ingingo yaganiriweho ku munsi wa gatatu mu kiganiro cya nyuma ya saa sita yari ukurebera hamwe uburyo bwo ‘kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima n’izo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto’.

Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba; Dr Anita Asiimwe uyobora gahunda yo kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto na Dr. Dominique Savio Mugenzi wikorera mu rwego rw’ubuzima.

Mbere ya saa sita, abayobozi bari bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa; Ukuriye ikoranabuhanga muri Rwanda Online, Faith Keza na Didier Nkurikiyimfura ukora mu Bunyamabanga bwa Smart Africa nk’ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ku munsi wa mbere w’uyu Mwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana bashaka umuti w’ibibazo bihari kuko bigaragara ko bizwi ariko ntibikemurwe, ku buryo usanga bigarukwaho buri mwaka.

Ku munsi wa kabiri, baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kimwe mu bikorwa n’abanyarwanda benshi.

Muri uyu Mwiherero watangiye ku wa 26 Gashyantare, harareberwa hamwe aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

Abayobozi bakuru barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier (ibumoso) bazindukiye mu myitozo yo kwiruka
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, (ubanza iburyo ku ruhande) nawe yakoze imyitozo ngororamubiri ya mu gitondo
Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary; uwa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne n'uw'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka mu bakoze imyitozo ya mu gitondo
Nyuma yo kwiruka, bamwe bakora n'imyitozo yo kugorora ingingo
Abayobozi baba bafite umutoza ubafasha gukora siporo bitewe n'iyo buri wese ashaka
Faith Keza ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda Online
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, ni umwe mu bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC, Gisele Umuhumuza, mu kiganiro hamwe na Didier Nkurikiyimfura ukuriye ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bunyamabanga bwa Smart Africa
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, atanga ibitekerezo bye muri uyu mwiherero
Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Habyalimana Jean Baptiste atanga igitekerezo; ari kumwe na Mukantabana Mathilde uhagarariye igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ambasaderi Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria
Perezida w'Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles na Visi Perezida wa Kabiri w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Eugenie Mushimiyimana bitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 15
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, Eng. Colletta Ruhamya, atanga ibitekerezo
Dr Dominique Savio Mugenzi, ubarizwa mu rwego rw’ubuzima atanga ibitekerezo muri uyu mwiherero
Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku Rugerero, Seraphine Mukantabana (iburyo) aganira na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène bari bahuje urugwiro n'abandi bayobozi bitabiriye Umwiherero
Uhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne; uw’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine n'uw'Imari n'Igenamigambi, Amb Gatete Claver mu Mwiherero
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, aganira na mugenzi we mbere y'ibiganiro
Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kaboneka Francis
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe mu kiruhuko cya saa sita
Perezida Kagame aganira na Dr. Ngirente Edouard witabiriye umwiherero we wa mbere nka Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, baganira na Faith Keza ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda Online
Perezida Kagame na Madamu baganira n'abadipolomate b'u Rwanda barimo Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale
Umukuru w'Igihugu niwe uyobora Umwiherero w'Abayobozi bakuru b'igihugu uba buri mwaka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze n'ubuzima rusange, Dr Ndimubanzi Patrick; Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Geraldine Mukeshimana; Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo; mbere yo gutangira ibiganiro bya nyuma ya saa sita ku munsi wa gatatu w'umwiherero
Perezida Kagame ubwo yasubiraga mu biganiro bya nyuma ya saa sita ku munsi wa gatatu w'Umwiherero wa 15 w'abayobozi
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre na bagenzi be barimo Ambasaderi Mukantabana Mathilde uhagarariye igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ibumoso); Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, Kamayirese Germaine na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose (iburyo) bamuteze amatwi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, ateze amatwi ibitekerezo bya bagenzi be
Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, mu itsinda n'abandi bayobozi bungurana ibitekerezo
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen Maj. Joseph Nzabamwita, yungurana ibitekerezo n'abandi bayobozi bitabiriye umwiherero
Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Emmanuel Muvunyi, atanga igitekerezo; ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo
Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde, atanga ibitekerezo
Umwiherero aba ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku ruhande rw'abayobozi, bakareba uburyo ingamba ziteza imbere igihugu n'abagituye zashyirwa mu bikorwa
Ibikerezo bihurizwa hamwe n'umwanditsi wa buri tsinda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, yungurana ibitekerezo na bagenzi be bitabiriye uyu mwiherero
Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, mu itsinda yungurana ibitekerezo na bagenzi be
Madamu Jeannette Kagame atanga ibitekerezo mu itsinda ryari ririmo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza