Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantareb ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Gitare hafungiwe umugore witwa Domina Mukeshimana arazira kuba yarahotoye umwana yaramaze kwibaruka.
Amakuru aturuka kuri Polisi ikorera i Rulindo avuga ko Mukeshimana yakoze icyo cyaha ndengakamera mu gihe yaramaze iminsi agiriwe inama n’abajyanama b’ubuzima kugirango abashe kwisuzumisha, nibwo nyuma yaje gusanga atwite.
Mu bisobanuro yatanze kuri Polisi, Mukeshimana yivugiye ko amaze kumenya ko atwite yabigize ibanga kugeza igihe yabyariye mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize, nyuma y’iminota mike akahita yiyicira uruhinja.
Amaze guhotora urwo ruhinja yihutiye guhamagara umuturanyi we amubesha ko abyaye umwana upfuye.
Abaturanyi bamaze gukeka ko Mukeshimana ashobora kuba yahotoye umwana we bamubajije impamvu yiciye umwana abihakana yivuye inyuma ubwo yagiraga ati :”Namubyaye yapfuye”.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege yamaganye icyo gikorwa agira ati :”Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuvutsa ubuzima bw’undi byumvikane ko abantu bagifite iyo mitima bagomba guhanwa bihanukiriye”.
Badege yakomeje avuga ko nyuma y’igikorwa cyo kuvutsa ubuzima umwana we, Mukeshimana azafungwa nk’uko itegeko rihana ry’u Rwanda rya 315 ribiteganya .
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ntibihagije gukurikirana Mudacumura wenyine- Martin Ngoga
17.05.2012 |
|
Yatwikiwe muri Kongo azira kuba Umunyarwanda
17.05.2012 |
|
Perezida Kagame yasabye abarangije muri William Penn kwiha agaciro bafashanya
13.05.2012 |
|
Abapolisi b’Abanyarwandakazi barashimirwa uruhare rwabo mu guca ihohoterwa i Darfur
11.05.2012 |
|
Perezida Kagame : "Umutungo dufite w’ingenzi ni abaturage bacu"
10.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |