2017: Abantu 369 baguye mu mpanuka, ibyaha bigabanukaho 5.4%

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko aho umwaka wa 2017 ugeze ubu, abantu 369 baguye mu mpanuka zo mu mihanda, abagera kuri 685 bazikomerekeramo na ho ibyaha bigabanuka ku gipimo cya 5.4%.

Komiseri w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, George Rumanzi, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko muri rusange umutekano wagenze neza muri uyu mwaka, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Polisi ivuga ko uyu mwaka mu binyabiziga bitwara abantu impanuka zagabanutse ku kigero cya 32% ugereranyije na 2016, ahanini bitewe n’utugabanyamuvuduko (Speed Governor) dukoreshwa neza n’imodoka 79% ugereranyije n’izigomba kuba zidufite.

Muri uyu mwaka mu bahitanywe n’impanuka abagera kuri 34% ni abanyamaguru, 22% ni abatwara moto na ho 14% ni abanyamagare.

Komiseri Rumanzi yavuze ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa mu rwego rwo gushishikariza abanyamaguru gukoresha neza umuhanda, abatwara imodoka ntibarenze umuvuduko n’ibindi bigamije gukumira impanuka, nko kugenzura ibinyabiziga aho muri uyu mwaka ibigera ku 102 000 byagenzuwe ndetse abantu 95000 bagahabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ibyaha byagabanutseho 5.4%

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Marie Vianney Twagirayezu, yatangaje ko kugeza ubu ibyaha byagabanutse ku gipimo cya 5.4% bigera ku 16 088 mu 2017.

Yagize ati " Byatewe n’ingamba polisi yashyizeho, ubufatanye n’abaturage bagenda bagira umuco wo gutanga amakuru bigafasha kugenza ibyaha no kubitahura ndetse abafashwe bagashyikirizwa ubutabera, aho abarenga 90% bashyikirijwe inkiko."

Ibyaha byakozwe uyu mwaka byiganjemo ubujura buciye icyuho bwitwaje intwaro, ubwicanyi, ibyaha by’ikoranabuhanga nk’aho Polisi y’u Rwanda yaburijemo igitero cy’ikoranabuhanga cyari kigamije kwiba miliyoni 900 muri Access Bank, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Muri uyu mwaka haburijwemo umugambi wo gucuruza abagera kuri 35 na ho bane bagarurwa mu gihugu bari baragiye gucuruzwa.

ACP Twagirayezu yasabye abanyarwanda kwigengesera muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani, bakirinda impanuka ari na ko bicungira umutekano.

Yagize ati "Turasaba abanyarwanda muri iyi minsi kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, gufata neza ibyabo babirinda abajura, kwicungira umutekano, ababyeyi bagakurikirana abana babo kugira ngo batibasirwa n’abanyabyaha."

Muri uyu mwaka kandi Polisi itangaza ko inkongi zagabanutseho 32% ugereranyije na 2016. Ibi bikaba byaratewe n’ubukangurambaga, kugenzura inyubako n’aho inkongi zibaye polisi igatabara vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza