Abadepite b’u Burundi bemeye gusubira mu bikorwa bya EALA nyuma yo kwanga itorwa rya Martin Ngoga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Abadepite babiri b’u Burundi, Jean Marie Muhirwa na Christopher Nduwayo bemeye guhagararira igihugu cyabo muri Komisiyo iyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), nyuma y’uko mbere basabye ko batahabwamo umwanya bitewe n’uko batemeraga ko umuyobozi w’Inteko, Umunyarwanda Martin Ngoga yatowe binyuze mu mucyo.

Perezida wa EALA yagombaga gutorwa ku wa 18 Ukuboza 2017 ariko amatora ntiyaba yimurirwa ku munsi ukurikira, bitewe n’uko abadepite bahagarariye Tanzania n’u Burundi batasubiye mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abagize Inteko.

U Burundi bwavugaga ko ari bwo butahiwe kuyobora EALA harebwe ku buryo ibihugu bigenda bisimburana, ariko iyo ngingo ntiyavugwaho rumwe mu bijyanye n’amategeko, maze Martin Ngoga asimbura Umunya-Uganda Daniel Fred Kidega.

Abayobozi b’u Burundi nk’igihugu cyashakaga uwo mwanya, guhera kuri Perezida Pierre Nkurunziza,Visi Perezida Gaston Sindimwo na Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Isabelle Ndahayo bavuze ko badateze kwemera itorwa rye.

Abarundi babanje kwanga kujya mu buyobozi bwa EALA

Na nyuma yo gutorwa, mu bibazo byakurikiye harimo n’ishyirwaho rya Komisiyo ya EALA nk’urwego rufite inshingano nkuru z’Inteko zirimo gukurikirana ibikorwa byayo; kugena ibikorwa na gahunda z’inteko; gushyiraho abagize za komisiyo zisanzwe z’inteko n’ibindi.

Iyo komisiyo ifite inshingano z’imyaka ibiri n’igice, aho buri gihugu cyagendaga gitanga amazina y’abakomiseri babiri bemerejwe mu itora ry’ibanga. U Rwanda ruhagarariwe na Dr Kalinda Xavier na Gasinzigwa Oda.

Abo muri Tanzania n’u Burundi bagaragaje inzitizi, basaba kuvana abadepite bayo muri iyo komisiyo, ku Burundi biremerwa ariko kuri Tanzania ntibyashoboka.

Nyuma byaje gutangazwa ko impamvu ubusabe bw’Abadepite ba Tanzania bwanzwe ari uko “bandikiwe n’umudepite uhagarariye icyenda batowe n’icyo gihugu, ibintu ubusanzwe byasabaga umukono w’abantu ku giti cyabo.” Ku Burundi ho banditse mu mazina yabo bwite.

Abadepite b’u Burundi bemeye kwisubiraho

Mu nama ya Komisiyo ya EALA yateraniye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Kane, nibwo byatangajwe ko ibihugu byose bihagarariwe muri Komisiyo ya EALA igizwe n’abadepite babiri kuri buri gihugu, Umuyobozi w’Inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC n’umuyobozi wa EALA.

EALA yaje gutangaza ko abagize komisiyo ubu barimo abadepite babiri b’u Burundi aribo Jean Marie Muhirwa na Christopher Nduwayo, basanga abandi bahagarariye Kenya, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

EALA igiye gukorera ibikorwa byayo muri Uganda guhera ku wa 22 Mutarama 2018 kugeza ku wa 9 Gashyantare, aho byitezwe ko Perezida Yoweri Museveni unayoboye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC azageza ijambo kuri iyo nteko.

Iyi nteko yatangiye imirimo ikererewe cyane, kuko abadepite bamwe bategereje bagenzi babo bagombaga gutorwa na Kenya mu gihe kigera ku mezi arindwi.

Iyo Nteko rusange iziga ku mishinga y’amategeko itandukanye, inatore abagize za komisiyo esheshatu zinyuzwamo ibikorwa bya EALA.

Abadepite b'u Burundi ntibishimiye itorwa rya Martin Ngoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza