Abahanga muri siyansi bagiye gukora ubushakashatsi bwazakemura ibura ry’imbuto n’ibiribwa mu Rwanda

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 2 Ugushyingo 2017 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST na Minisiteri y’Uburezi bigiye gushyira ingufu mu bushakashatsi bushingiye ku binyabuzima bwitezweho kuzakemura ibibazo byugarije igihugu birimo uburwayi bw’amatungo n’ibura ry’imbuto zihangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ni muri gahunda ya BioInnovate Africa, igamije gukoresha ibinyabuzima mu gukemura ibibazo byugarije ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Ethiopia.

Impuguke mu binyabuzima, ubutabire n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku bumenyi muri ibyo bihugu, bahuriye mu Rwanda kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2017 mu muhango wo gutangiza igice cya kabiri cya BioInnovate Africa.

Minisitiri w’Uburezi , Dr. Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari gahunda izashyigikira ubushakashatsi muri kaminuza z’u Rwanda igatera inkunga impuguke n’abanyeshuri kugira ngo haboneke ibitekerezo bishyirwa mu bikorwa bikagirira akamaro abaturage.

Ati “ Tugamije gukoresha ubumenyi butangirwa mu mashuri yacu bukava mu bitabo bukajya mu bikorwa byo guhanga ibishya kandi ibyo bishya bikavamo ibisubizo bifasha iterambere. Ni ugukoresha ubwo bumenyi kugira ngo tubyaze umusaruro ibinyabuzima bikabyazwa umusaruro mwinshi utunga abantu mu gihe cya none n’ikizaza kandi byose bigakorwa mu buryo bwiza butangiza ibidukikije.”

Yongeyeho ko ubushakashatsi buzakorwa buzateza imbere ubukungu bw’igihugu kuko buzazamura ubuhinzi n’ubworozi nk’inzego zifatiye runini abaturage.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Prof. Manassé Mbonye yasobanuye ko amasomo asanzwe atangwa muri kaminuza nk’iry’Ibinyabuzima, Ubugenge n’Ubutabire ariyo agiye gushingirwaho hakaboneka udushya.

Ati “Nk’ubu muziko isi iri kugenda yinjira mu gihe kizashyuha cyane cy’izuba, tugomba kwiga ukuntu nk’imbuto zizabaho muri icyo gihe. Tugomba kwiga ukuntu duhindura izo mbuto nk’ibigori n’amasaka kugira ngo zikomere zizabe zishoboye kubaho nko muri ubwo bushyuhe. Tuzakoresha kandi n’ikoranabuhanga n’ubumenyi tuvumbure n’izindi mbuto zazashobora kubaho muri ubwo bushyuhe.”

Yongeyeho ko ahandi abahanga bo mu Rwanda bazitaho cyane ari mu bushakashatsi bwo kubyaza umusaruro umwanda kugira ngo utazabera umutwaro igihugu mu gihe abaturage bakomeza kwiyongera, ukazajya ukorwamo ingufu z’amashanyarazi n’ibicanwa.

Muri uyu mwaka, Ikigo cy’Iterambere mpuzamahanga cya Suède, SIDA, cyatanze inkunga ya miliyoni 5 z’amadorali muri gahunda ya BioInnovate Africa, ndetse iteganya kongerwa kugira ngo abafite ibitekerezo n’imishinga yo kubyaza umusaruro ibinyabuzima babishyire mu bikorwa.

Igice cya kabiri cya BioInnovate Africa cyatangiye muri 2016 kizarangira mu 2021. Muri icyo gihe hazaterwa inkunga ibitekerezo n’imishinga by’abanyeshuri n’abarimu ba kaminuza, abashakashatsi n’abikorera mu bigo bifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubumenyi n'Ikoramanuhanga, Prof. Mbonye
Minisitiri w'Uburezi, Musafiri Papias Malimba
Minisitiri w'Uburezi, Dr Musafiri na Elioda Tumwesigye,Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Uganda
Abitabiriye iyi nama mu ifoto rusange

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza