Abanyarwanda 10 barangije amasomo mu byo gukanika indege muri Ethiopia

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 10:21
Yasuwe :
3 0

Abanyarwanda 10 bari mu banyeshuri 262 bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa Gatandatu, barangije amasomo mu ishuri ryigisha ibijyanye n’indege ryo muri Ethiopia, Commercial and Cabin Crew Training Center.

Iryo shuri ry’ikigo Ethiopian Aviation Academy riri mu ya mbere muri Afurika yigisha ibijyanye n’indege, ryashyize ku isoko abakozi bashya mu bijyanye n’iby’indege barimo abapilote 50, abatekinisiye mu gukanika indege 66 (maintenance technicians) n’abafasha abagenzi mu ndege120 (cabin crew).

Harimo kandi abatekinisiye 26 bize ibijyanye na “Equipment and Facility Maintenance; 10 bibanze kuri “Industrial Mechanics” n’abandi 16 bize “Industrial Electricity”.

Muri aho harimo abanyamahanga 34 baturuka muri Cameroon, mu Rwanda, Guinée Equatoriale, Togo na Congo, bigashimangira uruhare rw’icyo kigo mu guteza imbere ubumenyi mu by’indege kuri uyu mugabane.

Nk’uko Tigrai Online yabitangaje, Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines Group, Tewolde GebreMariam, ari nawe washyikirije impamyabushobozi abarangije amasomo n’ibihembo ku bahize abandi mu masomo, yashimiye abarangije, ashimangira ko guteza imbere ubushobozi bw’abakozi ari imwe mu ntego enye bihaye z’icyerekezo 2025 cy’iterambere.

Yakomeje agira ati “Iri shuri rimaze igihe rihugura rikanasohora abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe haba kuri Ethiopian Airlines Group n’ibigo by’indege dukorana byo mu karere. Rifite ubushobozi bwo gushyigikira intego twihaye y’icyerekezo cy’iterambere 2025 mu gutanga abahanga mu by’indege no kugira uruhare mu guteza imbere ubwikorezi bw’indege muri Afurika.”

Iri shuri ritanga amahugurwa ku bakozi bagera ku 2000 buri mwaka, rikaba rifite intego yo kuzamura abanyeshuri ryakira bakagera ku 4000 bitarenze 2025.

Abarangije amasomo hamwe na bamwe mu bagize imiryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza