Abanyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu Bubiligi bahuriye mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2019, ikipe y’umupira w’amaguru y’abakuze izwi nka Karibu yasuye Ikipe yitwa ’Intare’ y’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, bakina umukino wa gicuti mu rwego rw’ubusabane.

Uwo mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bine kuri bine ukurikirwa n’ubusabane bwarangiye hafi mu rukerera.

Iyi kipe ya Karibu yaturutse mu Rwanda irimo abantu batandukanye bigeze gukina umupira w’amaguru nk’umwuga ariko ubu babikora nk’abishimisha, bayobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wigeze kuyobora FERWAFA.

Umunyamabanga w’iyi kipe yatangiye mu 1995, yabwiye IGIHE ko bishyize hamwe mu rwego rwo gukora siporo nyuma y’imirimo yabo ya buri munsi.

Ati “Karibu nkuko ijambo ribisobanura ni karibu ku bantu bose turi ikipe yakira udusanze kuko kimwe mu biduhuza ni ugukina umupira kandi tugasabana nk’abanyarwanda nyuma yo gucika imirimo.”

Abagize Karibu barenze kuba ikipe y’umupira w’amaguru baba nk’umuryango kuko basurana mu miryango yabo bakanafashanya mu byiza no mu makuba.

Ni nabo bafasha ikipe ya La Jeunnesse ikina mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru.

Basanzwe bakina imikino ya gishuti n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo ayo muri Burundi, RDC, Niger, Tanzaniya na Dubai.

Visi Perezida wungirije wa Karibu, Fred Rwagasana yavuze ko iyo ikipe yabo igiye gukina hanze y’u Rwanda baboneraho n’umwanya wo gukangurira abantu gusura u Rwanda.

Rwagasana yavuze ko Karibu ishimira Banki ya Kigali (BK) yabateye inkunga mu gutegura uru rugendo by’umwihariko, banashimira abanyarwanda uko bakomeje kubakira mu Burayi.

Claude Birasa wo mu ikipe y’Intare yo mu Bubiligi yavuze ko bagiyemo umwenda iyi kipe nabo bazitegura bakajya kubishyura.

Ati “mudusizemo umwenda natwe tugiye kubitegura tuzabatumaho vuba.”

Biteganyijwe ko urugendo rwa Karibu ruzakomereza mu gusura umujyi wa Paris ku munara uzwi cyane ku Isi wa “Tour Eiffel “tariki ya 1 Kamena 2019 bakazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’abanyarwanda batuye mu Buholandi, aho bazava bafata indege tariki ya 3 basubira i Rwanda.

Igihe hatangizwaga umukino
Amakipe yombi yafashe ifoto y'urwibutso
Ikipe ya Karibu yaturutse i Kigali yari yabukereye mu Bubiligi
Rose Condo (iburyo) ni umwe mu baturutse mu mujyi wa Anvers mu Majyaruguru y'u Bubiligi aje kureba uyu mukino
ikipe y'Intare yo mu Bubiligi
Bamwe mu baturutse mu Rwanda mu mwambaro wa Visit Rwanda bahamagarira abanyamahanga kuza gusura u Rwanda
Fred Rwagasana yavuze ko iyo ikipe yabo igiye gukina hanze y’u Rwanda baboneraho n’umwanya wo gukangurira abantu gusura u Rwanda.
Wari umwanya wo guhuza urugwiro hagati y'abaturutse mu Rwanda n'abanyarwanda baba mu Bubiligi
Uyu mukino wari waje kurebwa n'abantu batandukanye
Ubwo IGIHE yaganiraga na Karambizi Marcelin ku mukino wahuje Intare na Karibu mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza