Akarere kagiye gukemura ikibazo cy’umwanda ugaragara mu ibagiro rya Rusizi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abakorera mu ibagiro rya Rusizi batabaza bavuga ko rimaze gusaza bigatuma hagaragara umwanda, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kubaka irishya mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Muri Mutarama 2017 ni bwo iri bagiro riherereye mu Murenge wa Kamembe ryafunzwe kubera umwanda wari warigaragayemo nyuma y’igihe gito ryongera gukora rimaze gusanwa.

Kuri ubu ryongeye kubonekamo umwanda biturutse ku kuba ibikoresho byaryo byarashaje ndetse bimwe mu bice birigize birasenyuka nk’uko bamwe mu barikoreramo babwiye IGIHE.

Ndorimana ati “Iri bagiro ntirigira ibikoresho bihagije icyo dukeneye ni uko ryaba rigari bagashyiramo n’ibikoresho kuko ritakwakira inka nyinshi ni yo mpamvu tubagira hasi. Iki kibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere ntibagira icyo bagikoraho hashize imyaka itanu bakizi.”

Kanyarutoki yunzemo ati “Urareba ibikoresho tumanikaho inyama byarashaje bimwe byaranaguye kandi no mu nzu imbere sima yagiye yangirika bigatuma gukora isuku bitugora ariko turagerageza. Turasaba ubuyobozi ko bwarisana maze tugakomeza gukora isuku neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko bagiye gutangira gusana iri bagiro ariko ko mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’mari wa 2018-2019, ku bufatanye n’inkeragutabara bazubaka ibagiro rya kijyambere mu rwego rwo gukemura ikibazo mu buryo burambye.

Ati “Iki cyumweru kirarangira dutangiye gusana ariko noneho mu gihe kirambye dufite umufatanyabikorwa (Inkeragutabara), turi kuganira ku mushinga wo kubaka ibagiro rya kijyambere twamaze kumuha ubutaka azaryubakaho.”

Akomeza agira ati “Ubu bari gutegura umushinga mu buryo bwagutse kandi baratwizeza ko nibatangira kubaka bitazafata amezi atandatatu batarangije kubaka, bizaba bikemuye ikibazo mu buryo burambye.”

Iri bagiro rizubakwa ahazwi nk’i Muhari mu Murenge wa Gihundwe, mu gihe hashize imyaka igera kuri itanu baryizezwa ariko bigategereza bagaheba.

Imbere mu ibagiro hagiye hangirika, abahakorera bakifuza ko hasanwa
Akarere ka Rusizi kagiye kubaka ibagiro rya kijyambere risimbura iri risanzwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza