Gakenke: Abatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone basabwe kwirinda ubwambuzi bushukana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Abatanga serivisi za Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money bakorera mu mirenge ya Gakenke, Nemba na Karambo yo mu karere ka Gakenke baganirijwe na Polisi y’u Rwanda ku buryo bakwirinda gushukwa bakamburwa amafaranga.

Ibi babisabwe ku itariki ya 7 Nzeri uyu mwaka, mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Rwatangabo Bizimana.

Mu butumwa yabagejejeho, AIP Rwatangabo yababwiye ko uburangare no kutagira amakenga bishobora kuba intandaro yo kwibwa amafaranga bakoresha batanga serivisi zo kubitsa, kuyabikuza, kohereza amafaranga n’izindi.

Yagize ati "Igihe mutanga izo serivisi mugomba kurangwa n’ubushishozi kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye akabiba akeresheje amayeri anyuranye; dore ko hari abaza ari byo bagambiriye."

Yababwiye kandi ati "Mugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umuntu umenya imibare yanyu y’ibanga mukoresha mutanga izo serivisi kuko mu gihe iyo mibare imenyekanye, byorohera umujura kuba yabikuza amafaranga kuri konti yanyu ya Mobile Money, Tigo Cash cyangwa Airtel Money. Umubare w’ibanga ni ibanga nyine nk’uko bivugitse; ugomba kumenywa gusa na nyirawo."

Yabagiriye kandi inama yo gusuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe niba atari amiganano.

Yagize ati, "Iryo suzuma rigomba kandi gukorwa umuntu ubahaye amafaranga ataragenda. Igihe mutahuye ko amafaranga abahaye ari amiganano mugomba kubimenyesha vuba Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zibari hafi kugira ngo afatwe."

Nyuma y’ikiganiro bagiranye na Polisi, urwo rubyiruko rwashimye inama yarugiriye, ndetse ruyisezeranya ko ruzazikurikiza.

Aba bakozi b’ibi bigo by’Itumanaho (MTN, Tigo na Airtel) biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha muri rusange; ibi bakaba barabigaragaje bashyiraho ihuriro ryo kurwanya ibyaha rifite intego yo gukangurira abandi kwirinda ibyaha no kubashishikariza gutanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza