Ibyiza byo kuminuriza muri Koleji y’intiti mu bumenyi n’ikoranabuhanga muri UR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kanama 2019 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) ni imwe muri Koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda (UR) , ikaba itanga ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga na siyansi.

Iyi koleji itanga porogaramu 13 z’icyiciro gihanitse (Phd) ndetse na porogaramu 21 z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) kandi zose zemewe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza.

Zaba Porogaramu za Master’s cyangwa iza Phd, zitangwa hifashishijwe amasomo cyangwa ubushakashatsi bitewe n’umwihariko wa buri porogaramu.

Guverinoma y’u Rwanda ijya gushinga Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, byari muri gahunda yo kubaka umusingi ukomeye uzafasha mu iterambere ry’ikoranabuhanga na siyansi mu Rwanda.

Kuva yashingwa, iyo koleji yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumenyi n’ikoranabuhanga, haba mu gihugu no mu mahanga. Ni nacyo cyatumye u Rwanda rufata ubumenyi n’ikoranabuhanga nka moteri y’iterambere rwifuza.

Mu kugera kuri iyo ntego, Koleji ibigiramo uruhare itanga ubumenyi bukenewe, bikagaragarizwa mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ndetse na porogaramu zishingiye ku bushakashatsi itanga.

Ni koleji ifite ahantu heza kandi hafasha abanyeshuri mu myigire, haboneka internet, amasomero yaba ay’ikoranabuhanga n’asanzwe na Laboratwari zigezweho z’ikoranabuhanga. Haboneka kandi abarimu n’abakozi b’inzobere bari ku rwego mpuzamahanga.

Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga niyo mu Karere ifite ibigo by’icyitegererezo nk’ikigo cy’icyitegererezo mu kubangabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Center for Biodiversity ), Ikigo cyo kurengera ibidukikije no kwita ku mutungo kamere (Center for Conservation and Natural Resources Management), Ikigo nyafurika gishinzwe iby’imikoreshereze ya Internet mu bikoresho bisanzwe (African Centre of Excellence in Internet of Things, ACE IoT), Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu n’iterambere rirambye (African Centre of Excellence in Energy and Sustainable Development) n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi shingiro (ICTP East African Institute for Fundamental Research), kinatanga impamyabumenyi za Phd na Master’s.

Guhitamo kuminuriza muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ni uguhitamo neza kuko hatangirwa amasomo yihariye haba mu bumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga. Impamyabumenyi ihaturuka yemewe ku rwego mpuzamahanga kandi yifashishwa mu kwigisha aho ari ho hose ku Isi.

Ni koleji ibonekamo abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye. Mu bufatanye n’izindi Kaminuza mpuzamahanga, abashakashatsi b’iyi Koleji batangaza ubushakashatsi bwabo mu binyamakuru no mu nama mpuzamahanga.

Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ifite icyicaro i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali n’ishami i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Amasomo ahatangirwa

Hatangwa PhD muri IoT with Specialization in Wireless Intelligent Sensor Networking , PhD in IoT with Specialization in Embedded Computing Systems, PhD programs in School of Sciences, PhD by Research in Biology : (Biotechnology, Microbiology, Biochemistry).

Hatangwa kandi PhD mu bushakashatsi mu by’ubutabire (Research in Chemistry: organic Chemistry, Environmental Chemistry, Physical Chemistry, Inorganic Chemistry).

Muri iyi Koleji kandi hatangwa PhD muri Research in Physics, PhD in Mathematics by Coursework and dissertation: (Pure Mathematics, Applied Mathematics, & Statistics), PhD by Research in Physics, PhD programs in ICTP/EAIFR na PhD by Research in Physics (High Energy Physics, Condensed Matter Physics, Solid Earth Geophysics).

Hanatangwa amasomo ya PhD programs in School of Engineering, PhD by research in environmental engineering, PhD by Research in Highway Engineering, PhD by Research in Water Resource Engineering, PHD programs in ACE-ESD, PhD by Research in Renewable Energy, PhD by Research in Electrical Power Systems, PhD by Research in Energy Economics, PhD program in School of ICT na PhD by Research in ICT: software engineering, computer science.

Muri porogaramu z’icyiciro cya gatatu cya hatangwa Masters Programs in School of Architecture and Built Environment, Master of Science in Geo-Information Science for Environment and Sustainable Development, Masters Programs in School of Engineering, Master of Science in Transportation Engineering and Economics, Master of Science in Highway Engineering and Management na Master of science in Water resources and Environmental Management.

Hari na Masters Programs in School of ICT, Master of Science in Information Systems (option: E-governance), Master of Science in information systems (option: internet technologies), Master of Science in Information and communication technologies (operational communications ), Master of Science in Computer Science (option: Software Engineering), Master of Communications Management by e-learning (eMCM), Masters Programs in School of Sciences, MSc of Atmospheric and Climate Sciences, Master in Applied Mathematics, Master in Environmental Chemistry na MSc in Biodiversity Conservation and Natural resources Management.

Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kandi hatangwa porogaramu za Masters muri ICTP/EAIFR, Master of Science in Physics (Specializations: High Energy Physics, Condensed Matter Physics, Solid Earth Geophysics), Master of Science in Electrical Power Systems, Master of Science in Renewable energy, Master of Science in Energy Economics, Master programs in ACE, IoT , Master of Science in Internet of Things: Embedded Computing Systems (MSc in IoT: ECS), Master of Science in IoT: Wireless na Matser in Intelligent Sensor Networking (MSc in IoT: WISeNet).

Nta mananiza mu kwishyura

Kwishyura ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi byarorohejwe. Amafaranga y’ishuri yishyurwa kuri konti za Kaminuza y’u Rwanda ziri muri banki zitandukanye.

Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwishyura mu byiciro. Amafaranga y’ishuri ari mu byiciro bibiri, hari ayishyurwa afasha mu bikorwa bya Kaminuza adasubizwa n’andi y’ishuri (Minerval) yishyurwa akajya gufasha Koleji mu masomo.

Byinshi ku bijyanye n’uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda wabisanga kuri https://ur.ac.rw/?Fee-structure-and-payment-information

Gusaba kwiga muri Kaminuza

Gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bikorwa hifashishijwe urubuga rwa Internet www.ur.ac.rw mu gace kagenewe kwiyandikisha (Application Portal).

Kugira ngo kwiyandikisha bikunde, bisaba e-mail n’Indangamuntu y’u Rwanda cyangwa nimero ya Pasiporo ku banyamahanga.

Usaba kwiga agomba kuba azi Icyongereza kuko arirwo rurimi amasomo yigishwamo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Usaba kwiyandikisha agomba kubanza kwishyura amafaranga adasubizwa angana na 10 000 Frw ku banyarwanda n’abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba na 12 000 Frw ku banyamahanga.

Ku bindi bisobanuro ku bijyanye no kwishyura , wasura www.postgraduate.ur.ac.rw .

Muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga hari amasomero atandukanye
Guhanga udushya n'ubushakashatsi nibyo biza ku isonga mu biga muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga
Abanyeshuri baturutse hirya no hino baza kwiga muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga
Aha abanyeshuri biga ikoranabuhanga bari bari mu bushakashatsi
Ibikoresho nkenerwa nk'amasomero agezweho nibyo bigaragara ku bwinshi muri iyi Koleji
Aba banyeshuri ba CST bari gushyira mu bikorwa ibyo bize
Abanyeshuri bigishwa n'abarimu bemewe ku rwego mpuzamahanga
Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga iherereye ahantu hafasha abahiga kwiga neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza