Imiryango y’abiciwe i Kabuga muri Jenoside yasabye leta gukurikirana abayihekuye bidegembya mu ‘Ruhengeri’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifite abayo baguye mu gace ka Kabuga mu Mujyi wa Kigali, yasabye leta gushyira imbaraga mu gukurikirana abayihekuye none imyaka 25 ikaba ishize bacyidegembya.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 80 y’Abatutsi bazize Jenoside, yabonetse mu Mirenge itandukanye igize Uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Imibiri yashyinguwe ni 84,439 yose yabonetse mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo n’uwa Masaka mu Karere ka Kicukiro (mu Gahoromani) ndetse no mu mirenge ya Kanyinya na Mageragere muri Nyarugenge n’ahandi.

Balisa Dennis wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yasabye Leta guta muri yombi abishe Abatutsi bacyidegemba hirya no hino.

Ati "Abishe abacu turi kumwe uyu munsi kuko abenshi bidegembya mu Ruhengeri aho bavuka. Bazanywe gutuzwa mu Gahoromani no mu bice bigize Rusororo mu 1985 kubera umugambi wa Jenoside wategurwaga n’ubutegetsi bwariho icyo gihe."

"Ibyobo byajugunywemo abacu byacukuwe mu mpera za 1993 mu ibanga rikomeye mu ngo z’Abahutu bamwe na bamwe. Imyaka 25 yari ishize duhora tubaririza imibiri y’abacu ariko ntihagire uvuga aho babajugunye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko i Kabuga hari harashyizwe bariyeri eshanu zikomeye zicirwagaho Abatutsi baturutse hirya no hino.

Ati "Izi bariyeri zashyirwaga imbere y’inzu z’abacuruzi bakomeye, hari iyari yarashyizwe ku witwa Mbambanyi, Maisha, hari iyari kwa Gatarama n’indi yari kwa Sibomana Faustin."

Imodoka z’aba bacuruzi nazo ngo zakoreshwaga mu gutwara Interahamwe zijya kwica Abatutsi, zikanakoreshwa mu gutwara imibiri y’abishwe ijya kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside kimwe n’abakomeje kuyipfobya no kuyihakana, byanga bikunda amategeko azabibabaza.

Ati “Ibikorwa byo guhakana, gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biracyariho cyane cyane mu mahanga. Abagize uruhare muri Jenoside, mu gucura ingengabitekerezo yayo n’ababakomokaho bemeye kugirwa ingwate z’ababyeyi babo, ingaruka z’imigambi yabo mibisha zituma badasinzira, igihe bakakimarira mu kwiyenza cyangwa kuvuga ko atari bo bagize nabi bonyine ngo babone ibitotsi n’amaramuko.”

“Hifashishijwe inzego za Leta zibishinzwe, ku bufatanye bw’imiryango itari iya Leta n’inshuti z’u Rwanda n’abaturage b’inyangamugayo, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abagoreka amakuru yerekeye ibyobo byajugunywemo Abatutsi i Kabuga na Rusororo bakurikiranwe.”

Yagaye cyane abakomeje guhisha amakuru y’ahajugunwe imibiri y’Abatutsi bishwe, cyane ko imibiri yabonetse yasanzwe ahantu hari hatuwe, bigaragara ko aho yari iri hari hazwi.

Yakomeje ashimira abatanze amakuru yatumye iyi mibiri iboneka barimo Sumwiza Jeanette wari utuye i Kabuga mu gihe cya Jenoside na Habimana Antoine wagize uruhare muri Jenoside, akaba yarireze akanemera icyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza