Ingabo za RDC zigiye gutangiza ibitero ku mitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na
Kuya 6 Kamena 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko barimo kwitegura ibitero byo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo iy’Abanyarwanda n’Abarundi.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Capt Dieudonné Kasereka, yabwiye BBC ko muri ako gace hari ibikorwa byinshi by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje gutera inkeke abaturage ndetse yigaruriye na bimwe mu bikorwa byabo.

Yagize ati "Amazina [y’iyo mitwe] mpisemo kutayavuga ku mpamvu z’amayeri ya gisirikare, ariko hari imitwe nk’itatu cyangwa ine ituruka mu bihugu by’amahanga".

Mu minsi ishize nibwo hatangajwe ko Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ibya gisirikare n’umutekano mu Nteko Ishinga amategeko y’Intara ya Kivu yAmajyepfo, basabye abandi bayobozi kwishyira hamwe bakajya kuganira n’abarwanyi ba FDLR, bajujubije abaturage mu gace ka Bunyakiri muri Kalehe bakabambura n’ibirombe byabo.

Mu Ukuboza umwaka ushize impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasohoye raporo ivuga ko mu Burasirazuba bwa Congo hari imitwe yitwaje intwaro ihakorera irimo na P5 cyangwa umutwe wa Kayumba Nyamwasa, igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu birimo u Rwanda.

Umunyamakuru yabwiye Capt Kasereka imitwe ivugwa n’impuguke za ONU, ati "Yego, abo bose muvuze harimo Abanyarwanda, harimo Abarundi...harimo n’abo mu bihugu mutavuze. Ni imitwe yo mu mahanga tugomba kubuza guteza umutekano mucye mu baturage bacu".

Ibi bitangajwe mu gihe mu mpera z’ukwezi gushize, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, byashyize umukono ku masezerano y’inyabutatu ashyiraho ihuriro rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni nyuma y’inama yahuje Perezida Paul Kagame, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa RDC, yabereye i Kinshasa.

Gusa Capt avuga ko ibikorwa barimo gutegura birimo kuba nk’ingabo za RDC gusa nubwo icyemezo cya nyuma kizafatwa n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Umusirikare wa RDC acunze umutekano mu gace ka Beni mu Burasirazuba bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza