Karongi: Hibutswe inzirakarengane za Jenoside ziciwe ahitwa Mugonero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2019 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Karongi n’abahakomoka batuye ahandi basuye, banunamira ku nshuro ya 25 inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziruhukiye mu Rwibutso rwa Mugonero ruri mu Murenge wa Gishyita.

Mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, agace ka Mugonero karimo urusengero, ibitaro n’ishuri ry’ubuforomo.

Mu gihe abahahungiye bari biteze kuhakirira, Abatutsi barenga 12 000 bahasize ubuzima ku wa 16 Mata 1994.

Umuhango wo kwibuka Abatutsi bahiciwe wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahagurukiye i Ngoma rusorezwa kuri field ya Mugonero mu yahoze ari Perefegitura Kibuye ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 7000.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Byiringiro Hesron, yavuze ko rugamije kugaragaza inzira y’umusaraba abishwe banyuzemo.

Yagize ati “Ni ukwibuka inzira y’umubabaro, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bacu banyuzemo, tukazirikana ibihe bitoroshye byabanjirije iyicwa ryabo.”

Abitabiriye urwo rugendo rwo kwibuka beretswe ahantu hiciwe Abatutsi mu Bitaro bya Mugonero; abiciwe mu rusengero bari bijejwe kuhakirira n’aho bajugunywe.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, Pasiteri Blacious Ruguri, yavuze ko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyakorewe inyokomuntu.

Yagize ati “Kuba hari abarokotse byari mu mugambi w’Imana kuko akenshi yakoresheje abarokotse mu umurimo wayo.”

Mu buhamya bwa Rubambana Josué warokokeye ku Bitaro bya Mugonero, yavuze ko itegurwa rya Jenoside mu yahoze ari Komini Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye, ryatangiye muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri aho Abatutsi bahohotewe ariko umwaka wa 1994 uza ari simusiga.

Yagaragaje uburyo yimwe amahirwe yo kwiga bitewe n’uko yari Umututsi ariko akaza kubigeraho bigoranye nubwo bwose aho yakoze yaje kuhava bitewe n’uko yatotezwaga buri gihe n’abo mu ishyaka rya CDR.

Rubambana wabujijwe akazi akava i Kigali asubira i Ngoma aho yizeraga kubonera amahoro, ni ho Jenoside yamusanze ihitana benshi mu bo mu muryango we.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yagarutse ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko nta mwanya bafite mu muryango Nyarwanda.

Yashimangiye ko ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho ari ikimenyetso kigaragaza ubushake bw’inzego zose mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Mu muhango wo kwibuka hanashyinguwe imibiri yakuwe mu bice bitandukanye bikikije Urwibutso rwa Mugonero.

Mu mwaka ushize nibwo Itorero ry’Abadiventisiti ryatangaje icyifuzo cyo kuvugurura urwo rwibutso rubitse amateka y’ibyabereye mu gace ka Ngoma n’imisozi ihakikije.

Umubitsi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, Pasiteri Habimana Jérôme, watangije umushinga wo kubaka urwibutso rwa Mugonero yasobanuye uko igitekerezo cyaje n’uburyo inkunga yakusanyijwe.

Yashimiye abantu bagize uruhare ngo inyubako y’urwibutso ibeho, anasaba ko hongerwa imbaraga kuko hakiri byinshi byo gukora.

Urwibutso rwa Mugonero rwubatswe rusimbura urushaje rwarimo imibiri y’Abatutsi rwubatswe ku bufatanye bw’Itorero ry’Abadiventisiti, abaturage, Akarere ka Karongi, abacitse ku icumu n’abandi bafatanyabikorwa.

Urubanziriza uruhari ubu rwubatswe ku nkunga ya Paul Muvunyi ukunze kugaragara mu bikorwa birimo ibigamije kurengera inyungu z’abacitse ku icumu b’i Ngoma muri Karongi.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mugonero
Umubitsi w’Itorero ry’Abadiventisiti, Pasiteri Habimana Jérôme ni we watangije umushinga wo kubaka urwibutso rwa Mugonero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza