Leta yeguriye umushoramari uruganda rutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga kuri miliyoni $2.6

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Mutarama 2018 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’Umushoramari ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Enviroserve, yo gucunga uruganda ruherereye mu Bugesera rutunganya imyanda y’ibikoresho bishaje by’ikoranabuhanga, mu gihe cy’imyaka icumi.

Ibyo bikoresho birimo za mudasobwa, firigo, batiri, imashini zimesa, iziteka, televiziyo, ibyuma bishyushya, telefoni n’ibindi bidasiba kwiyongera, ugasanga nta buryo bwo kubitunganya buhari kuko bitabora, bikarushaho kuba ikibazo ku bidukikije.

Umwanzuro wo kuvana mu maboko ya leta uru ruganda uheruka gufatwa n’inama y’abaminisitiri. Ugaragazwa nk’uzatuma uru ruganda rurushaho gutanga umusaruro kandi rukabyara inyungu yaba iy’amafaranga ndetse n’ubumenyi ku Banyarwanda, mu gutunganya bene iyi myanda.

Mu gushyira umukono kuri ayo masezerano kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko leta yizeye ko uyu mushoramari azabafasha kugaruza miliyoni $1.5 (miliyari 1.26 Frw) yashowe muri uru ruganda mu Mata 2014, avuye mu Kigega gitera inkunga imishinga yo kubungabubunga ibidukikije, Rwanda Green Fund.

Yavuze ko bumvikanye kuri gahunda yo kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa azahabwa Abanyarwanda no kwagura uruganda haba mu nyubako n’imashini kandi imyaka icumi yarangira bikazaguma mu mutungo wa leta.

Yakomeje agira ati “Uretse n’ibyo harimo n’inyungu ku mafaranga, kuko ibyo azajya akora azajya abicuruza ku nganda abone amafaranga. Twumvikaye ko muri iyo myaka 10 azajya atwishyura 10% by’amafaranga yinjije, ntabwo ari urwunguko ni amafaranga yose yinjije n’iyo yahomba. Iyo ugiye kubibara rero urasanga harimo miliyoni hafi $2.7.”

Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve, Stuart Fleming, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije ku buryo uruganda nk’uru rushobora kuba ari urwa mbere muri Afurika.

Yakomeje agira ati “Imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ni ikibazo gikomeye ku rwego rw’Isi, ku buryo navuga ko ari ikintu umuntu yakwishimira.”

Yavuze ko bakoze inyigo y’uburyo bazatunganya ibikorwa byabo, kandi bizeye ko bazabona inyungu n’imyanda y’ibikoresho by’ikornabuhanga igakomeza kubyazwa ishoramari.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko mu mwaka ushize leta icunga uru ruganda, hari ibikoresho bakoraga bigakoreshwa mu zindi nganda nk’izikora ibyuma na za mudasobwa bagiye bakusanya mu bigo bitandukanye, ziratunganywa zihabwa amashuri.

Yakomeje agira ati “Uyu mushoramari na we azakomeza kubikora, ariko ibyinshi bari gukora bizajya bijya gukora mu nganda zacu, nihaboneka n’ibijya hanze byoherezwe.”

“Muri uyu mwaka tumaze turucunga ntabwo twagurishaga kubera ko nka leta twari tutaragira ubwo buryo bwo gushyiraho ibiciro no kubicuruza ku bantu, twabikoraga tukabibika kandi aho tubibika byari bigihari, ibyo twakoraga ni nka za mudasobwa twatangaga ku mashuri.”

Yavuze ko uyu mushoramari ashobora kubona nibura nka toni zirenze 10 000 buri mwaka z’ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje ndetse bumvikanye ko azashyiraho amakusanyirizo yabyo hafi muri buri karere, nubwo afite ubushobozi bwo kubikura no hanze y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshyaka ashyira umukono ku masezerano
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent n'Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve, Stuart Fleming bashyira umukono ku masezerano
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent n’Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve, Stuart Fleming bahererekanya inyandiko z'amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent n’Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve, Stuart Fleming bahererekanya inyandiko z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve, Stuart Fleming
Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Vincent Munyeshyaka aganira n'itangazamakuru
Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza