Mu Rwanda hagiye gufungurwa ishuri ryigisha ‘Ubutoza’(Coaching) by’umwihariko ku bagore

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye bw’ibigo ‘Kora Coaching Group’ na ‘Career Women’s Network Kigali’, bisanzwe bikorana n’abagore mu Rwanda, hagiye gutangizwa ishuri (Academy) ryigisha ibijyanye n’ubutoza mu ngeri zitandukanye, ryitezweho kuzamura uru rwego no kurushaho kubaka ubushobozi bw’abagore.

Iri shuri rizafungurwa muri Kanama 2018, rikazaba rikorera muri Kigali Heights, inyubako iri ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali nk’uko byatangajwe na Ineza Mireille Karera, Umuyobozi w’Ikigo Kora Coaching Group.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018, Kora Coaching Group, yatangije ubufatanye na ‘Career Women’s Network, nk’ikigo gisanzwe gikorana n’abagore benshi.

Ineza yagize ati “ Impamvu twishyize hamwe n’iki kigo ni uko gisanzwe gikorana n’abagore benshi. Dufite gahunda yo gufungura ishuri (Academy) rizatoza abantu gukora ibintu bitandukanye. Turifuza ko abagore mu Rwanda ari bo bayobora urwego rwa “Coaching”.Twabonye ko mu Rwanda iyi gahunda itabaho. Akenshi ni abanyamahanga baza kutwigisha.”

Yakomeje agira ati “ Usanga abantu bava muri Kenya, Afurika y’Epfo ,u Bwongereza na Amerika bakaza kutwigisha ibijyanye na Coaching bakamara nk’iminsi itanu mu Rwanda bagasubiranayo ubumenyi bwabo. Ni ukuvuga ko twishyura kandi amafaranga agahita asohokamu gihugu. Icyo twifuza gukora nka Kora Coaching Academy, ni uko twakwigisha abantu bakaba aba-Coach ku rwego mpuzamahanga.”

Abagore baba abakora mu bigo bya leta, ibyigenga n’abikorera ku giti cyabo bahamagariwe kwitabira kubyaza umusaruro amahirwe y’ubumenyi buzatangirwa muri iri shuri ariko n’abagabo ngo ntibazaba bahejwe.

“Dukunda gufasha abagore tububakira ubushobozi bwo kugera ku bintu bitandukanye, tubahaye amahirwe ko bashobora kuba aba mbere ku buryo bahita bayobora uru rwego tukaruzamura tugahugura n’abandi.”

Amasomo ateganyijwe akubiye muri ‘module’ zigera kuri eshanu yibanda ku bijyanye na “Life Coaching”, “Leadership Development Coaching”, “Business Development Coaching”, “Personal Mastery” n’izindi.

Nyuma yo kurangiza amasomo yose yateganyijwe no gutsinda ibizamini bisabwa, abize muri iri shuri bazajya bemezwa n’Ikigo cy’Abanyamerika (International Coach Federation) ko babaye abatoza mu ngeri runaka ku rwego mpuzamahanga.

Ku ikubitiro igiciro cy’ikiguzi cy’amasomo kizagabanywaho 25%, kivanwe ku 2500 by’amadolari ya Amerika gishyirwe ku 1900 kuri ’module’ kugira ngo abagore bashishikarire gutangira ari benshi hagamijwe ko uru rwego rugicumbagira mu Rwanda bagira uruhare mu kuruteza imbere.

Ikigo Kora Coaching Group gikorera mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo. Mu Rwanda gikorana n’amabanki, ibigo bya leta, ibyigenga n’abikorera ku giti cyabo.

Umuryango Career Women Network Kigali wo ugizwe n’abagore bari mu nzego z’imirimo itandukanye mu Rwanda bagera kuri 400. Bahura inshuro imwe mu kwezi bakaganira ku ngingo zitandukanye nk’uko byatangajwe na Lucy Schalkwijk uwuhagarariye mu Rwanda.

Kuri buri cyiciro hatoranywa abagore bakora ibintu runaka bakaba ari bo bahurizwa hamwe, mu cyiciro gikurikiyeho bagafata abakora ibitandukanye n’ibyo abahamagawe ubushize bakora. Kuri uyu wa Kane abakora mu bijyanye no kwita ku buzima nibo bari bagezweho. Hitabiriye ‘Waka Fitness’ gitanga serivisi za siporo, “Seing Hands Rwanda” gihugura kinashakira akazi abagore bafite ubumuga bwo kutabona, “Kasha” gifasha abagore kubona ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Career Women Network Kigali wemerewe gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka ushize. Ibikorwa byawo byibanda ku kubaka ubushobozi bw’abagore bari mu nzego z’imirimo, kubafasha kugera ku mahirwe mu bijyanye n’akazi, gukuza impano zabo zabafasha kuzana impinduka aho bakorera n’aho batuye n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Kora Coaching Group, Ineza Mireille Karera
Umuyobozi w’Umuryango ‘Career Women Network Kigali’, Lucy Schalkwijk
Igikorwa nk'iki gihuza abagore kibabera umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bintu bitandukanye
Uwari uyoboye igikorwa cyo gufasha kuruhura ubwonko
Abitabiriye iki gikorwa bafashijwe gukora imyitozo ibafasha kuruhura umutwe

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza