Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko kubona ubuyobozi atari ‘ibiterwa hejuru gusa bagasama’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko rugomba kwitegura inshingano z’ubuyobozi hakiri kare, bigakorwa mu guhaha ubumenyi ariko bazirikana ko bagomba kumenya uko babukoresha neza.

Perezida Kagame yabigarutseho mu masengesho yo gushimira Imana uburyo yabaye hafi Abanyarwanda mu matora ya Perezida yabaye kuwa 3 n’uwa 4 Kanama, akegukana intsinzi n’amajwi 98.74, no kuyiragiza igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

Yabihereye ku buryo abayobozi batangije umuryango utegura ibikorwa byo gusengera igihugu no gushima Imana, Rwanda Leaders Fellowship, watangijwe n’abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire na Ambasaderi Charles Muligande, ubu imirimo ikaba yarasigiwe abato, bayobowe na Eric Munyemana.

Perezida Kagame yavuze ko abakiri bato bakwiye guhabwa umwanya bakayobora, ariko bakamenya ko kuyobora nyako ari ugukora.

Yagize ati “Ubundi niho byapfiriye, kera, byaragiye byumvikana ko abayobozi ari ukwigaramira gusa abandi bagakora, wowe ukayobora ugaha abandi amabwiriza y’ibyo bakora, wowe ukajya mu iraha. Ntabwo aribyo.”

Yavuze ko urubyiruko rugomba kwitegura binyuze no mu gushaka ubumenyi, ariko rukamenya n’uko rugomba gukoresha ubumenyi rufite.

Yakomeje agira ati “Bato bacu rero b’u Rwanda, iki ni igihe cyo gushaka ibyo byose. Iyo mvuze abato, iyo bakura bakurira mu maboko y’abakuru, bararerwa. Abato bacu rero mushyire imbere uburere bwiza, uburere butuma ibyo twubaka, mu bushobozi, mu bumenyi, bihinduka ibikorwa byiza ndetse biganisha aho Imana itwifuza cyangwa icyo itwifuriza.”

“Ntabwo ari ba Rutayisire gusa na Muligande na Gedeon baha abatoya ngo bayobore, ubwo natwe turi mu nzira. Byumvikane rero abato iyo bafata ubuyobozi ntabwo ari ibiterwa hejuru gusa bagasama. Oya, biri muri kwa gutegura navugaga, ubwo mwitegure muzabibone munabikwiye kandi mwumva ko mugomba kubikoresha neza.”

Muri aya masengesho yo gushimira Imana, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kugana mu cyerekezo kizima, ku buryo urubyiruko rugomba kukirinda uko bikwiye.

Yavuze ko u Rwanda ubu ruhagaze neza ku buryo Imana isigaye irara mu Rwanda nubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari ubwo abantu bibazaga aho muri ayo majoro yararaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza