HCR yagaragaje ko abagera kuri miliyoni eshatu ku isi batagira igihugu babarizwamo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Ugushyingo 2017 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni eshatu ku Isi yose batagira ubwenegihugu, abenshi muri bo bakaba hari uburenganzira badafite burimo kubona ibyangombwa nk’indangamuntu, kwiga, kubona akazi n’ibindi.

Ubwo iyi raporo yasohokaga kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’agashami ka UNHCR, gashinzwe kurengera impunzi, Carol Batchelor, yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo gihangayikishije cyane ku mpunzi.

Yagize ati “Niba uri kuri iyi si udafite ubwenegihugu, ntabwo uba ufite aho ubarizwa, nta byangombwa cyangwa ubundi burenganzira nkenerwa uba ufite nko kubona akazi, kwiga cyangwa kugira aho abana bawe babarizwa.”

Nkuko Reuters yabyanditse, UNHCR yavuze ko Guverinoma zigomba kujya ziha ubwenegihugu impunzi zavukiye ku butaka bwazo kandi zigafasha abahamaze igihe kinini guhabwa ubwenegihugu bakaba abaturage nk’abandi.

Raporo itanga urugero rw’abaturage bamaze imyaka myinshi mu bihugu bitandukanye ariko nta bwenegihugu bagira, aha harimo Aba-Karana bamaze ikinyejana kirenga muri Madagascar, ariko nta ndangamuntu bagira, nta cyemezo cy’amavuko. Aba baturage bavuga ko babayeho mu bwoba bihisha inzego z’umutekano ndetse hari n’aho batemerewe kujya nko mu mijyi.

Muri Madagascar habarirwa Aba –Karana barenga 20 000. Aba baturage bafite inkomoko mu Buhinde no muri Pakistan, bahahungiye mu ntambara yakomotse ku bushyamirane bw’ibi bihugu byombi.

Hari kandi abaturage b’Aba-Pemba bakomoka muri Tanzania ariko bakaba barageze muri Kenya mu 1930. Aba bavuga ko nta cyangombwa na kimwe bagira ku buryo uburenganzira bw’ibanze ku buryo badashobora gusaba inguzanyo muri banki ngo biteze imbere mu mwuga w’uburobyi ubatunze.

Raporo ivuga kandi abaturage b’Aba-Kurds bangana na miliyoni hagati ya 25 na 35, bamaze imyaka myinshi batagira igihugu kuko baba mu misozi ikikije imipaka ya Turikiya, Iraq, Syria, Iran na Armenia.

Mu batagira igihugu kandi iyi raporo ikomoza ku baturage bo mu bwoko bw’aba-Rohingya barenga miliyoni baba mu gihugu cya Myanmar mu majyepfo ya Aziya, ariko bakaba nta bwenegihugu bagira kuko iki gihugu kitabemera nk’abaturage bacyo.

UNHCR itangaza ko hari intambwe yo kwishimira mu bihugu nka Thailand kuva mu 2012 imaze gutanga ubwenegihugu ku bantu 30 000 batabugiraga. Hari kandi na Kenya umwaka ushize yemeye ubwoko bw’aba-Makonde nk’abaturage bayo.

Gusa ivuga ko umubare w’abatagira ubwenegihugu ukiri munini ugereranyije n’urugamba yihaye rwo kurangiza iki kibazo nibura mu 2024.

Impunzi zo mu bwoko bw'aba-Rohingya zo muri Myanmar nizo nyinshi zitagira ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza