Suède: Umunyarwanda akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha muri Suède kuri uyu wa Gatatu bwatangaje ko bukurikiranye umugabo w’imyaka 49 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba agiye kugezwa imbere y’abacamanza.

ABC News yatangaje ko uyu mugabo utahise atangazwa amazina, ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, kugambirira gukora ubwicanyi, gufata ku ngufu no gushimuta Abatutsi “agamije gutsemba imbaga cyangwa igice cyayo.”

Mu itangazo Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara, bwavuze ko uwo mugabo ashinjwa ibyaha bikomeye hashingiwe ku bikorwa bitandukanye we ubwe yagizemo uruhare rukomeye hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzatangira kuburanwa kuwa 12 Nzeri 2017 mu murwa mukuru Stockholm. Ubushinjacyaha bwavuze ko abagenzacyaha baje mu Rwanda gukora iperereza inshuro nyinshi, bakabaza abantu basaga 100 haba mu Rwanda, mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Ni ku nshuro ya gatatu Suède ikurikirana umuntu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe batutsi. Muri Gicurasi 2016 Claver Berinkindi yakatiwe gufungwa burundu, mbere y’imyaka itatu, Stanislas Mbanenande na we akaba yari yarakatiwe gufungwa burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza