TV5Monde igiye gutangiriza mu Rwanda urubuga ruzahuriza hamwe amakuru areba Afurika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Televiziyo mpuzamahanga ikoresha Igifaransa, TV5Monde, bategerejwe mu Rwanda kuwa 30 Ukwakira mu gutangiza urubuga rwa internet ruzahurizwaho amakuru areba Afurika anyuzwa kuri TV5Monde, kandi yoroshye gufunguka ku bakoresha telefoni ngendanwa.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi mukuru wa TV5Monde, YVES BIGOT, yavuze ko bahisemo gutangiriza uru rubuga i Kigali, nyuma y’ubutumire bahawe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, ubwo bahuriraga mu nama y’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye Antananarivo muri Madagascar, mu Ugushyingo umwaka ushize.

Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye Yves Bigot:

IGIHE: Yves Bigot, uri Umuyobozi Mukuru wa TV5 Monde umaze kugira ubunararibonye mu mikorere y’itangazamakuru. Ni uwuhe mwihariko wa televiziyo nka TV5Monde?

Yves Bigot: TV5Monde ifite umwihariko ku Isi, iterwa inkunga na leta eshanu (u Bufaransa, u Busuwisi, Canada, Quebec na Federation Wallonie-Bruxelles), isakaza amajwi n’amashusho mu bihugu bikoresha Igifaransa bigera kuri 84 nk’uko bimeze mu 2017. Dufite ihame tugenderaho, ntabwo twigana iby’abandi cyangwa ngo tugire undi tureberaho.

Porogaramu zacu zose ziri mu gifaransa, hasi hakagenda habaho ibisobanuro mu ndimi 14, televiziyo zacu 9 zinyuzaho ibintu byose (zirimo TV5Monde Afrique) ziboneka mu ngo miliyoni 354 kuri uyu mubumbe (harimo miliyoni 15 zo muri Afurika), tutavuze televiziyo zihariye Tiv5Monde y’abana (igaragara muri Afurika kuva muri Kamena 2016) na TV5Monde Style y’imibereho isanzwe.

Turi televiziyo igendera ku muco, dutambutsa ibintu bitandukanye (sinema, filimi z’uruhererekane, filimi mbarankuru, amakinamico, byendagusetsa, ibiganiro), amakuru yacu aba areba buri wese, nitwe twenyine ku Isi dutambutsa amakuru agezweho mu Gifaransa (64’: le monde en français), ikiganiro cy’umuco gitambuka buri cyumweru na cyo giteye gityo …

IGIHE: Kuki mwahisemo i Kigali nk’ahantu ho gutangirirza urubuga rushya rwa TV5MONDE rureba Afurika?

Yves Bigot: Mu nama y’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye Antananarivo mu 2016, twahawe ubutumire bwo Kuza i Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, tuza gutekereza, hamwe n’Umuyobozi wa TV5Monde Afrique, Denise Epoté, ko byaba umwanya mwiza wo kuza mu Rwanda tugatangiza umuyoboro mushya wa TV5Monde mu gihe tunizihiza isabukuru y’imyaka 25 umurongo wa Afurika umaze.

Mu birebana n’iterambere ry’isakazamakuru, u Rwanda ni icyitegererezo kuri Afurika. Icyerekezo cya Kigali ntigishidikanywaho!

Twatekereje ko waba ari umusanzu dutanze mu kongera kwiyunga n’u Bufaransa n’u Bubiligi, mu kwishimira Igifaransa mu gihugu cyanyu: Abaturage ntabwo bashobora kubazwa imyitwarire y’abayobozi babo…

IGIHE: TV5Monde yaba hari indi mishinga iteganya gukorera mu Rwanda?

Yves Bigot: Cyane rwose, twazashimishwa no gufatanya mu mishinga itandukanye n’abantu bayobora batandukanye, abahanzi n’abanyabugeni b’Abanyarwanda. Twafashije mu gutunganya no gukwirakwiza filimi mbarankuru ikomeye ya Sonia Rolland ku bwiyunge mu gihugu cyanyu…

IGIHE: Ni irihe tandukaniro riri hagati y’urubuga rushya n’urusanzwe rwa TV5Monde?

Yves Bigot: Ni urubuga rwa internet ariko hari na application ya telefoni y’ubuntu ibasha gukoreshwa haba kuri Android et iOS. Ruzafasha cyane abakoresha smartphone kuri uyu mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu amakuru yacu arebana na Afurika yagendaga aba ku zindi mbuga n’imiyoboro ya TV5Monde. Igitekerezo cy’uru rubuga rushya ni uguhuriza ahantu hamwe amakuru yose avuga kuri Afurika.

Abadusura kuri internet bazajya babonera ahantu hamwe amakuru yose ya TV5Monde n’izindi porogaramu za TV5Monde zirebana na Afurika (filimi z’uruhererekane, filimi zisanzwe, filimi mbarankuru n’ibiganiro byihariye) mu ngano n’imiterere bitandukanye kugira ngo byorohere ababireba bitewe n’imirongo bakoresha muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Kimwe mu bishya ni uko hazaba hari na application ya telefoni izajya ifasha abantu kureba amakuru yacu n’igihe bavuye kuri internet, ikintu cy’ingenzi kuri uyu mugabane.

Duteganya kugenda dukora ibintu byinshi bizajya bizashyirwa muri ubwo buryo kandi byoroshye kureberwa kuri telefoni. Bigizwe na porogaramu ngufi kandi zireba cyane urubyiruko rwa Afurika nka byendagusetsa, umuziki, imikino, ibigezweho no guhanga udushya.

IGIHE: 2017 ni umwaka w’impinduka kuri TV5Monde AFRIQUE. Kuwa 28 Ukwakira muzatangiza gahunda nshya y’amakuru areba Afurika. Ni iki ababakurikira bakwitega?

Yves Bigot: Ni amakuru arambuye, hagati y’iminota 18 na 26. Hazaba hari abanyamakuru bashya, ibiyagize bishya, inkuru zitandukanye hagamijwe kwerekana Afurika igenda itera intambwe, ihanga ibishya.

Hazajya habamo abatumirwa baturutse mu nzego za politiki, ubukungu n’umuco. Mu yandi magambo ni ukurushaho kwerekana Afurika!

IGIHE: U Rwanda nk’igihugu kigize OIF, rwahisemo kwimakaza Icyongereza mu miyoborere yarwo. None TV5Monde ifite intego nyamukuru yo guteza imbere Igifaransa ku Isi. Mwebwe mubibona mute?

Yves Bigot: Ntabwo biri mu bushobozi bwanjye kugira icyo mvuga ku mahitamo ya za leta. Ariko twe nka TV5Monde twumva neza ko Igifaransa gikoreshwa mu bihugu bigize IOF no mu bindi.

Tugiteza imbere tugira uruhare mu kucyigisha no mu kugikoresha, ariko ntabwo tubikora nk’umwihariko cyangwa kukirutisha izindi, ahubwo nk’ururimi rubangikanywa n’izindi z’imbere mu gihugu, indimi z’igihugu n’izindi mpuzamahanga nk’Icyongereza.

Mu Isi y’Ikinyejana cya XXI hari indimi nyinshi zikoreshwa, ndetse “mu ndimi 4, twizera ko Igifaransa ari rumwe muzo Abanyarwanda bakoresha.”

IGIHE: Abanyafurika babona ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi nk’ibigaragaza nabi uyu mugabane. Ni uwuhe murongo TV5Monde igenderaho mu gutara inkuru za Afurika?

Yves Bigot: Tugomba kuvuga ibyo tubona kandi twitegereza. Ibibi kimwe n’ibyiza. Ariko twishimira kwerekana buri munsi ibitekerezo byiza n’ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage, uko byaba bimeze kose.

Turi aho ibintu bibera kandi tuba dukora ibyatuma habaho izamuka ry’ubukungu bw’Abanyafurika, impano z’abahanzi banyu, inzego zose, ubumenyi, ubugeni, bitari n’umuziki gusa n’imikino.

Afurika ni ingenzi kuri twe kimwe n’Abanyafurika, kandi turi ku ruhande rw’abaturage bahora bashakisha ubuzima bwabwo bwiza n’amahoro.

IGIHE: U Bufaransa nk’umwe mu baterankunga na TV5Monde, bufitanye umubano utari mwiza n’u Rwanda, TV5Monde yagiye rimwe na rimwe ibivugaho. Ni gute TV5Monde ishobora kugira uruhare mu guhosha uwo mwuka hagati y’ibihugu byombi bihurira muri OIF?

Yves Bigot: TV5Monde ku ruhande rumwe ishaka ukuri n’ubwiyunge ku rundi. Mu kugaragariza Abafaransa aho bari hose ku Isi abo Abanyarwanda aribo uyu munsi n’icyo bakora (batari Sonia Rolland, Stromae, Corneille na Gaël Faye bonyine), no mu kwereka Abanyarwanda ko Abafaransa ntaho bahuriye n’ibikorwa bya bamwe mu bahoze ari abayobozi, twizera kuzagira uruhare mu kugarura icyizere hagati y’abaturage bacu n’ibihugu byacu. Ibyo bifite n’gaciro ku Bubiligi, aho duhagarariye igice kimwe gikoresha Igifaransa.

IGIHE: TV5Monde AFRIQUE irizihiza imyaka 25 imaze, ni ibiki biri imbere ha TV5Monde muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda?

Yves Bigot: Mu myaka 25, TV5Monde AFRIQUE yavuye ku gukora amasaha abiri mu cyumweru. Twaje kugera aho iba porogaramu itambuka amasaha 24 kuri 24, mu minsi irindwi kuri irindwi.

Twatangije amakuru areba Afurika, ya mbere ameze atyo kuri televiziyo mpuzamahanga. Mu 2010 ubwo ibihugu byinshi bya Afurika byizihizaga imyaka mirongo bimaranye ubwigenge, twashyizeho urubuga runyuzwaho amashusho 100% ya Afurika kandi 100% ku buntu.

Uko ikoranabuhanga mu isakazamakuru rigenda ritera imbere ari na ryo rituma tubasha gutanga imirongo myinshi ya televiziyo, TV5Monde AFRIQUE yinjiye mu birebana n’amapaki ya televiziyo.

Mu 2016 twatangije televiziyo igenewe abana, TIVI5MONDE, yari isanzwe igaragara muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kuva mu 2013. Kugeza mu mpera z’umwaka twifuza gutangiza indi igaruka ku mibereho y’abantu, STYLE HD. Kuva mu 2015 igaragara muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.

Ubu ibigo by’itumanaho rya telefoni biragenda bigaragaza ko bikeneye amashusho agenewe abafatabuguzi babyo, twasinye amasezerano na bimwe muri byo nka MTN, ORANGE na NEXTEL, afasha iyi televiziyo kugaragara ku rubyiruko rwa Afurika rwo kimwe n’urundi rubyiruko ku Isi rureba cyane amashusho kuri telefoni na tablets.

Niyo mpamvu twishimiye kuza i Kigali kuwa 30 Ukwakira mu gutangiza urubuga rushya, “100% rwa Afurika, 100% ruberanye na telefoni.”

Umuyobozi mukuru wa TV5Monde, Yves Bigot

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza