U Budage: Umunyarwandakazi utabona yiyemeje kwitangira abana bahuje ubumuga

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Sandrine Isugi, Umunyarwandakazi uba mu Budage, yiyemeje gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, abagurira ibikoresho biborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Uyu mukobwa ukora ubuvuzi bushingiye ku bugororangingo (Phyisiotherapy) yishimira ko yagize amahirwe yo kuba mu Burayi, akitabwaho ku buryo ubumuga bwe butamubangamira mu kazi.

Ariko mu myaka itatu ishize yaje mu Rwanda mu kiruhuko, asura ishuri rya HVP Gatagara riherereye mu Karere ka Rwamagana ababazwa no kubona abana bafite ubumuga nk’ubwe biga mu buryo bugoranye.

Yagize ati “Nasanze ari abana batagira inkoni, biga bagataha bafatanye ku ntugu birambabaza numva ngomba kuzabazanira inkoni zabafasha kugenda.”

Isugi yasubiye mu Budage, atangira gukusanya inkunga yo kugurira abo bana inkoni zigezweho bazajya bifashisha kugira ngo birinde impanuka mu nzira. Ku ikubitiro mu cyumweru gishize yabazaniye inkoni 13 zifite agaciro gakabakaba miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga yakuye ku mufuka we, ndetse anitabaza abakiriya be.
Yakomeje agira ati “Ngira abakiriya benshi, hari bamwe barimo umuganga bambwiye ko ari igitekerezo cyiza, bamfasha kunshakira umuryango wampaye amwe mu mafaranga naguze izo nkoni.”

Nubwo hari abafite ubumuga bwo kutabona babasha kwiga baracyafite imbogamizi z’uko iyo barangije amasomo basubira iwabo, ntibabone imirimo. Isugi ateganya kuzashinga ishuri ryigisha abana batabona imyuga itandukanye ku buryo bazashobora guhangana n’abantu basanzwe ku isoko ry’umurimo.

Ashima uburyo guverinoma y’u Rwanda yakataje mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, cyane cyane nko gutegeka abubaka imiturirwa kugena inzira y’abafite ubumuga.

Ariko ati “ Ku bafite ubumuga bwo kutabona hari ibitarakorwa nko gukora imihanda yihariye mu mijyi bazajya bagendamo, hari na feux-rouge bashobora gukoraho bakamenya niba ari umutuku cyangwa icyatsi, n’ibindi byaborohereza kwikorera badakeneye ubufasha.”

Isugi Sandrine afite gahunda yo gukorera ubuvugizi abana batabona barangije amashuri yisumbuye, bakaziga na kaminuza, hanyuma nabo bagatanga umusanzu mu gufasha bagenzi babo.

Isugi(hagati) na bamwe mu bana yahaye inkunga y'inkoni zifashishwa n'abatabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza