U Rwanda rwahaye Somalia inkunga y’imiti nyuma y’igitero cyahitanye abarenga 350

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ugushyingo 2017 saa 09:54
Yasuwe :
4 0

Guverinoma y’u Rwanda yahaye iya Somalia inkunga y’imiti, nyuma y’igitero giheruka kwibasira umurwa mukuru w’icyo gihugu, Mogadishu, kigahitana abagera kuri 358 naho abandi 400 bagakomereka.

Ni inkunga ifite agaciro ka miliyoni 2$ ingana na toni icumi, yahawe icyo gihugu nyuma y’ibyago byakigwiririye, ubwo kuwa 14 Ukwakira 2017, imodoka yarimo ibisasu yaturikiraga mu mujyi rwagati igasenya inyubako zari hafi aho zirimo hoteli zitandukanye, resitora n’inyubako za leta.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri, Claude Nikobisanzwe, yatangaje ko iyo nkunga y’imiti u Rwanda rwahaye Somalia ari umusanzu rwifuje gutanga mu gushyigikira imbaraga z’icyo gihugu mu kongera kubaka urwego rw’ubuzima.

Ubwo iyo nkunga yari igejejwe ku kibuga cy’indege cya Aden Ade International Airport muri Mogadishu, Nikobisanzwe yakomeje agira ati “U Rwanda runiteguye gusangiza Somalia ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’ubuzima.”

Nikobisanzwe yavuze ko u Rwanda rwababajwe n’ibyago byagwiririye icyo gihugu, byabereye mu gace ka Zobe mu murwa mukuru Mogadishu.

Minisitiri w’Ubuzima wa Somalia, Fawziya Abaikar Nur, yavuze ko iyo nkunga ije ari nka kimwe mu bisubizo ku bibazo byagwiririye igihugu kuwa 14 Ukwakira, ashimira abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ku bw’ubufatanye babagaragarije.

Yakomeje agira ati “Mu izina rya Guverinoma ya Somalia, ndifuza gushimira guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ku buvandimwe batugaragarije.”

Igitero cyagabwe muri Somalia kuwa 14 Ukwakira cyaje kwitirirwa umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab ukomeje guhitana ubuzima bw’abatagira ingano muri icyo gihugu, kimwe no mu baturanyi bacyo muri Kenya.

Si ubwa mbere u Rwanda n’Abanyarwanda bagira umutima wo gufasha Somalia, kuko muri Kanama 2011, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwateguye igikorwa cyakusanyije miliyoni 33 n’ibihumbi 600 Frw, yo gufasha icyo gihugu cyari cyugarijwe n’intambara n’inzara.

Ubwo Nikobisanzwe yagezaga ijambo ku bayobozi ba Somalia
Ubwo inkunga y'u Rwanda yari igeze kuri Aden Ade International Airport muri Mogadishu
Ubuyobozi bwa Somalia bwishimiye inkunga y'u Rwanda
Igitero cyo ku wa 14Ukwakira cyahitanye ubuzima bw'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza