Danemark : Kitoko yataramiye Abanyarwanda bo mu karere ka JYLLAND-FYN

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Ku wa gatandatu tariki 02 Gashyantare 2013 abanyarwanda batuye mu karere ka JYLLAND-FYN mu gihugu cya Danemark barahuye mu gutangirana umwaka mushya. Habaye ubusabane no guha urugero rwiza abakiri bato mu rwego rwo kubungabunga umuco nyarwanda bifuza gusagasira aho batuye mu mahanga no kwihesha agaciro.
Jackeline HANSEN Perezida wa Diasipora nyarwanda yo mu karere ka JYLLAND-FYN muri Danemark yagize ati «Abanyarwanda aho tuva tukagera tugomba kwihesha agaciro, haba mu bikorwa no mu (...)

Ku wa gatandatu tariki 02 Gashyantare 2013 abanyarwanda batuye mu karere ka JYLLAND-FYN mu gihugu cya Danemark barahuye mu gutangirana umwaka mushya. Habaye ubusabane no guha urugero rwiza abakiri bato mu rwego rwo kubungabunga umuco nyarwanda bifuza gusagasira aho batuye mu mahanga no kwihesha agaciro.

Jackeline HANSEN Perezida wa Diasipora nyarwanda yo mu karere ka JYLLAND-FYN muri Danemark yagize ati «Abanyarwanda aho tuva tukagera tugomba kwihesha agaciro, haba mu bikorwa no mu mico yacu ya buri munsi. Gushyigikira umuco wacu, guhura tukungurana ibitekerezo, mu by’ukuri ni ukwifasha no kwerekana ko Abanyarwanda dufite agaciro koko."

Itorero Amariza

Uwo munsi habaye ibikorwa binyuranye bituma abantu basabana birimo Tombola, kwerekana no kugurisha ibihangano byo mu Rwanda (uduseke, inkongoro, imyenda, ….), Imbyino za kinyarwanda z’itorero “Amariza” rigizwe n’urubyiruko rutuye JYLLAND-FYN. Umuhanzi Kitoko Bibarwa na we wari witabiriye uyu munsi yashimishije cyane abari baje ari benshi kwizihiza ubwo busabane.

Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo batuye Danemark bishimiye icyo gikorwa cyo kubahuza, kuko bwari ubwa mbere bikozwe muri Diyasipora yabo basaba ko byahoraho.

Jackeline HANSEN ashishikariza Abanyarwanda gushyira hamwe, gukunda igihugu cyabo no kubana neza n’ababakiriye mu rwego rwo kwerekana umuco mwiza usanzwe ubaranga.

Bimwe mu bikorerwa mu Rwanda byamuritswe

Amafoto yafashwe na Peter Eilertsen


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza