Abantu 49 bitabye Imana abandi basaga 600 bakomerekeye mu mpanuka ya gari ya moshi yabaye kuri uyu wa gatatu mu Mujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ushinzwe ubutabazi bwihuse, Alberto Crescenti yavuze ko umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka ushobora kwiyongera.
Ibiro ntaramakuru by’iki gihugu, Telam byavuze ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Argentine, Juan Pablo Schiavi yavuze ko iyi mpanuka yabaye ikomeye cyane.
Abayobozi bo muri iki gihugu bavuga ko intandaro y’iyi mpanuka ikomeye yatewe n’uko yabuze feri, nk’uko byagarutsweho na Schiavi.
Ubwo iyi gari ya moshi yakoraga iyi mpanuka yari iri ku muvuduko wa kilometero 26 ku isaha.
Abagenzi barokotse iyi mpanuka bavuga ko ubwo iyi gari ya moshi yagwaga humvikanye urusaku rumeze nk’urw’igisasu gituritse cyo mu bwoko bwa bombe.
Umugore warokotse iyi mpanuka yagize ati : "Twahise twikubita hasi ku butaka. Muri make byari biteye ubwoba".
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
François Hollande yashyizeho guverinoma nshya
17.05.2012 |
|
Irani iraregwa kugurisha intwaro zayo muri Syria
17.05.2012 |
|
Kaberuka Donald yatumiwe na Obama mu nama ya G8
17.05.2012 |
|
Yagizwe umwere nyuma y’imyaka 23 yarakatiwe urwo gupfa
16.05.2012 |
|
Umunyayisilayeli ushinjwa kwica no gutata Irani yishwe amanitswe
15.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |