49 bitabye Imana, 600 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi PRINT VISITS : 12987 COMMENTS: 2 

49 bitabye Imana, 600 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 19:06' na MIGISHA Magnifique

Abantu 49 bitabye Imana abandi basaga 600 bakomerekeye mu mpanuka ya gari ya moshi yabaye kuri uyu wa gatatu mu Mujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ushinzwe ubutabazi bwihuse, Alberto Crescenti yavuze ko umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka ushobora kwiyongera.

Ibiro ntaramakuru by’iki gihugu, Telam byavuze ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Argentine, Juan Pablo Schiavi yavuze ko iyi mpanuka yabaye ikomeye cyane.

Abayobozi bo muri iki gihugu bavuga ko intandaro y’iyi mpanuka ikomeye yatewe n’uko yabuze feri, nk’uko byagarutsweho na Schiavi.

Ubwo iyi gari ya moshi yakoraga iyi mpanuka yari iri ku muvuduko wa kilometero 26 ku isaha.

Abatabazi na Polisi bari kuzenguruka gari ya moshi yakoze impanuka

Abagenzi barokotse iyi mpanuka bavuga ko ubwo iyi gari ya moshi yagwaga humvikanye urusaku rumeze nk’urw’igisasu gituritse cyo mu bwoko bwa bombe.

Umugore warokotse iyi mpanuka yagize ati : "Twahise twikubita hasi ku butaka. Muri make byari biteye ubwoba".

IBITEKEREZO
Lo siento muchisimo. A todos nuestros amigos argentinos que lo tengan fuerte. Yo les deseo a los que se han ido de esta vida en aquel accidente que sus almas tengan un reposo en la paz cerca de Dios, el todo poderoso. Asi es la vida, y la murte es algo natural en el cual tendremos que pasar todos nosotros. Imana ibakire mu bayo.
27.02.2012 saa 04:06
Kalisa wa Kamazi
Njyewe igitekerezo cyanjye nuko nabwira umuryango wabo bantu bakoze impanuka bakihangana nakundi.murakoze.
22.02.2012 saa 13:24
Niyonkuru viviane

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!