Kenya: Ubutabera bwatewe ubwoba n’inyandiko zibusaba kutavuga umukanda Kenyatta

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amatora ya Perezida muri Kenya abe, umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Willy Mutunga, avuga ko yakiriye ubutumwa bw’iterabwoba bumusaba ko atagomba kugira icyo ubutabera buvuga ku rubanza rw’umukandida Uhuru Kenyatta afite mu rukiko rw’i La haye.
Yavuze ko ibarwa yakiriye iburira abacamanza ngo ntibazakinishe gufata icyemezo cyabuza Uhuru Kenyatta gukomeza mu matora yo kuba Perezida w’igihugu.
Kenyatta ubu urimo kwitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri La (...)

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amatora ya Perezida muri Kenya abe, umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Willy Mutunga, avuga ko yakiriye ubutumwa bw’iterabwoba bumusaba ko atagomba kugira icyo ubutabera buvuga ku rubanza rw’umukandida Uhuru Kenyatta afite mu rukiko rw’i La haye.

Yavuze ko ibarwa yakiriye iburira abacamanza ngo ntibazakinishe gufata icyemezo cyabuza Uhuru Kenyatta gukomeza mu matora yo kuba Perezida w’igihugu.

Kenyatta ubu urimo kwitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri La Haye, ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe nyuma y’amatora aheruka mu 2007.

Umuyobozi w’urkiko aratunga agatoki abanyapolitiki kuba bari inyuma y’umugambi w’iterabwoba wibasiye abacamanza muri Kenya.

Umukandida Uhuru Kenyatta

Willy Mutunga avuga ko abacamanza batanu bamaze guterwa muri iyi minsi, bamwe bagaterwa n’abantu bitwaje imbunda, ikindi kandi ngo mu minsi ishize hari abagerageje kumubuza gufata urugendo rwo hanze.

Umuyobozi abantu benshi bemeza ko akora akazi ke neza mu kuvugurura ubucamanza bwari bwaramunzwe na ruswa
Ubwo butabera kandi nibwo buhanzwe amaso n’abaturage ba Kenya kuzagira icyo bukora mu gihe cy’amatora.

Willy Mutunga yahamagariye abanya politiki guhitamo gukora amatora mu mahoro, aho gusubiza igihugu mu bwicanyi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza