Abakuru b’u Bufaransa mu ruzinduko muri Mali

Abakuru b’u Bufaransa mu ruzinduko muri Mali


Yanditswe kuya 1-02-2013 - Saa 17:56' na James Habimana

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko Perezida w’iki gihugu Francois Hollande n’abandi bayobozi ku itariki ya kabiri Gashyantare uyu mwaka bazakorera urugendo muri Mali batitaye ku rugamba muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika.

Mu bayobozi b’u Bufaransa bagomba kujyana na Perezida Hollande harimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Laurent Fabius na Minisitiri w’ingabo Jean-Yves Le Drian.

Aljazeera ivuga ko aba bayobozi bazasura umujyi wa Tombouctou wafashwe n’ingabo z’Abafaransa nyuma y’igihe kirekire warigaruriwe n’intagondwa z’Abayisilamu.

Kugeza ubu nta wuramenya impamvu itumye aba bayobozi berekeza muri Mali. Mu minsi ishize u Bufaransa bwatangaje ko ibice byose byafashwe n’ingabo z’iki gihugu bizashyirwa mu maboko y’ingabo z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ingabo z’Abafaransa zigasubira iwabo.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO