Abapolisi 24 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi 24 b’u Rwanda Abanyarwanda kubera ubuhanga n’ubunyamwuga mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda ruvuga ko uyu muhango wo kwambika imidali y’ishimwe abapolisi b’Abanyarwanda wari uyobowe na Hilde Johnson umuyobozi mukuru w’ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS). Abambitswe imidari y’ishimwe ni abapolisi bari bagiye mu gikorwa cyo (...)

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi 24 b’u Rwanda Abanyarwanda kubera ubuhanga n’ubunyamwuga mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.

Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda ruvuga ko uyu muhango wo kwambika imidali y’ishimwe abapolisi b’Abanyarwanda wari uyobowe na Hilde Johnson umuyobozi mukuru w’ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS).

Abambitswe imidari y’ishimwe ni abapolisi bari bagiye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro umwaka ushize.

Aba bapolisi bakora imirimo yo kwigisha no guhugura abapolisi ba Sudani y’Amajyepfo ku gukomeza igipolisi , no kubungabunga amahoro mu gihugu bakoresheje Community Policing.
Muri iki gikorwa Hilde yashimye ubwitange n’ubunyamwuga abapolisi b’u Rwanda bagaragaje.

Hilde yagize ati “ Iki ni igikorwa cy’agaciro cyo guhemba Abapolisi b’Abanyarwanda bagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mubyo bakoze , bakoze nk’ikipe imwe mu bapolisi batandukanye baje kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, bagaragaje ukwishyira ukizana kwa muntu no kwigisha abantu kurangwa n’amahoro mu gace batuyemo.”

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bamaze kwambikwa imidari

Hilde yakomeje ashimira u Rwanda rwitanga mu kubungabunga amahoro ku isi, rutanga ubufasha muri Loni. U Rwanda rufite abapolisi 460 babungabunga amahoro mu hirya no hino ku isi.

Dr Fred Yiga ushinzwe ibikorwa by’Abapolisi bashinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo yashimye Abapolisi b’u Rwanda ikinyabupfura kibaranga mu kazi, akavuga ko n’ibindi bihugu byabigiraho.

Yagize ati “ N’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bifite Abapolisi muri Sudani y’Amajyepfo bakwigira ku bapolisi b’Abanyarwanda.”

Chief Superintendent Francis Nkwaya yashimye abapolisi b’Abanyarwanda bambitswe imidari ubwitange bagaragaje, asaba ko Abapolisi bari mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo bose bakomeza gukorera hamwe.

Uyu Muhango wari wanitabiriwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, bari bahagarariwe na Brig Andrew Kagame, Lt Col Chance Ndagano n’umuyobozi mukuru wungirije w’ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Sudani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza