Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi bibutse ababo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Mutarama 2013 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, abategetsi, Abanyapolitike, n’abayobozi b’amadini, bibutse Abayahudi bazize Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi mu mwaka 1945.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko igikorwa cyo kwibuka Abayahudi cyabereye mu mujyi wa Auschwitz-Birkenau wicirwagamo Abayahudi, uherereye mu Majyepfo ya Pologne.
Mu 1945 muri uwo mujyi haguyemo Abayahudi barenga miliyoni.
Usibye mu mujyi wa Auschwitz, no mu mujyi wa Varsovie muri Pologne (...)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, abategetsi, Abanyapolitike, n’abayobozi b’amadini, bibutse Abayahudi bazize Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi mu mwaka 1945.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko igikorwa cyo kwibuka Abayahudi cyabereye mu mujyi wa Auschwitz-Birkenau wicirwagamo Abayahudi, uherereye mu Majyepfo ya Pologne.

Mu 1945 muri uwo mujyi haguyemo Abayahudi barenga miliyoni.
Usibye mu mujyi wa Auschwitz, no mu mujyi wa Varsovie muri Pologne habereye umuhango wo kwibuka Abayahudi bakorewe Jenoside muri icyo gihe.

Papa Benedict XVI yavuze ko abantu bose ku Isi bakwiye gukomeza kuba intwari kubury ku isi hacike burundu ubwicanyi ubwo ari bwo bwose.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yihanganishije Ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abayahudi, ati “ Ukwibuka abazize uko baremwe ni umwanya wo gufata ingamba nshya zo gukumira akarengane ku Isi.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, Umuryango w’Abibumbye wararahiye uvuga ko nta jenoside izongera kuba ku isi, ariko mu 1994 mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni ntibabona ubutabazi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza