Mu ijoro ryo kuwa Mbere, indege yari itwaye Umugaba w’Ingabo z’Amerika General Martin Dempsey, yarashweho n’igisasu cyo mu bwoko bwa roketi, ariko kubera ko yari kure yayo ntacyo yabaye ariko babiri mu barinzi b’iyo ndege barakomeretse bikomeye.
Iki gikorwa cyo gushaka guhitana uyu mu Jenerali w’Umunyamerika, cyabereye ku kicyaro gikuru cy’izi ngabo, giherereye mu gace ka Bagram kari mu birometero 50 uvuye mu murwa mukuru wa Afghanistan ari wo Kabul.
Amakuru dukesha urubaga rwa rwa BBC, avuga ko General Martin Dempsey yari muri iki gihugu mu rwego rwo kuganira n’abahagarariye ingabo z’Amerika ku kibazo cy’abasirikare bari mu ngabo za NATO ari zo ngabo zo gutabarana mu bihugu bihuriye ku nyanja ya Atalantika, bamaze iminsi baraswa n’ingabo za Afghanistan ,
Inzego z’umutekano muri iki gihugu, zivuga ko mu gihe iki gisasu cyaraswaga kuri iyi ndege yari imutwaye, atari bugufi kuko ngo yari muri kimwe mu byumba biherereye muri icyo kigo cya gisirikare.
Ubuyobozi bw’ingabo za NATO ziri muri ako gace, buvuga ko bataramenya neza aho icyo gisasu cyo mu bwoko bwa roketi cyaturutse, mu gihe cyaraswaga kuri iyo ndege.
General Gen Dempsey yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Kabiri, yifashishije indi ndege.
Ubwicanyi ku ngabo z’urugaga ziri muri Afghanistan ziyobowe n’Amerika, buteye impungenge kuko zikomeje kuraswa dore ko ku Cyumweru, umwe mu basirikare b’Amerika yarashwe n’umwe mu baturage ba Afghanistan wari wambaye imyenda y’igipolisi, ndetse akaba yarujuje umubare w’abasirikare 10 bamaze guhitanwa mu byumweru 2 bishize gusa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |