Algeria:Uwahoze ari perezida yishwe n’indwara ya kanseri


Yanditswe kuya 7-10-2012 - Saa 09:41' na Jotham Ntirenganya

Chadli Bendjedid wigeze kuyobora igihugu cya Algeria yapfuye azize indwara ya kanseri ku itariki ya 6 Ukwakira 2012.

Nk’uko BBC yabitangaje, Bendjedid yapfiriye mu bitaro bya gisirikare by’Algeria nyuma y’icyumweru arwariyemo.

Nyakwigendera yayoboye manda 4 guhera mu 1979 kugeza 1992. Ku buyobozi bwe bivugwa ko yagerageje guteza imbere politike y’amashyaka menshi mu gihugu.

Nyuma ya Bendjedid yaje kuvanwa ku butegetsi ku ngufu, ubwo abasirikare bagendera ku mahame ya kiyisilamu batsindaga amatora binyuze mu Nteko Ishingamategeko.

Nyuma haje kubaho imvururu mu 1992, abenshi bakoraga imyigaragambyo bamagana ubuyobozi bwa kiyisilamu biteza intambara yahitanye abantu benshi.

Biteganyijwe ko abaturage bamara iminsi 3 mu cyunamo, kubera urupfu rwa Bendjedid. Kugeza ubu Algeria iyobowe na Abdelaziz Bouteflika.

IBITEKEREZO
MUJYE MUBANZA MUBE SUR Y'AMAKURU MUTANGAZA ALGERIA NTABWO IYOBOWE NA BELLA
Musubize7.10.2012 saa 16:43
BERNI
Ahubwo wowe ujye usoma neza. Muri iyi nkuru hari aho uri kubona izina Bella ?
8.10.2012 saa 10:33
King kong

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!