Ambasaderi Dr Muligande yasuye Abanyarwanda batuye muri New Zealand

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Dr Charles Muligande uhagarariye u Rwanda muri New Zealand akaba afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani, yagiriye uruzinduko muri New Zealand kuva 3 kugeza kuwa 6 Gashyantare 2013, asaba abanyarwanda kunnga ubumwe aho bahuriye mu mahanga.
Uhagarariye umuryango w’abanyarwanda muri New Zealand, Athanase Thierry Karangwa, yatangarije IGIHE ko intego nyamukuru z’uwo muryango ukorera uguhuriza hamwe abanyarwanda bose baba muli icyo gihugu, kumenyekanisha umuco nyarwanda, no kugira (...)

Ambasaderi Dr Charles Muligande uhagarariye u Rwanda muri New Zealand akaba afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani, yagiriye uruzinduko muri New Zealand kuva 3 kugeza kuwa 6 Gashyantare 2013, asaba abanyarwanda kunnga ubumwe aho bahuriye mu mahanga.

Uhagarariye umuryango w’abanyarwanda muri New Zealand, Athanase Thierry Karangwa, yatangarije IGIHE ko intego nyamukuru z’uwo muryango ukorera uguhuriza hamwe abanyarwanda bose baba muli icyo gihugu, kumenyekanisha umuco nyarwanda, no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo cy’amavuko.

Amabasaderi Dr Charles Muligande yashimye intego z’umuryango uhuza abo banyarwanda, asaba ko nta munyarwanda ukwiye kuba nyakamwe mu gihe hari abandi bahuriye mu mahanga ya kure.

Ambasaderi Muligande ari kumwe na bamwe mu Banyarwanda bo muri New Zealand

Yasabye kandi abari aho gukora bakiteza imbere, bakaba banakimarira n’igihugu cyababyaye.

Ambasaderi Muligande yibukije Abanyarwanda baba muri New Zealand, kugira umuco wo gukundisha abanyamahanga u Rwanda, babasobanurira n’iterambere rikataje riri mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza