Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaïda Oussama Bin Laden, filimi ivuga ku bijyanye n’urupfu rwe yaba igiye gushyirwa ahagaragara.
Oussama Bin Laden washakishijwe na Amerika igihe kirekire imushinja ibikorwa by’iterabwoba, ngo hifujwe ko filimi igaragaza uko urupfu rwe rwagenze yakwerekanwa mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki 6 Ugushyingo 2012 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko Ikinyamakuru Le monde cyabyanditse, ngo iyi filimi izerekanwa taliki ya 4 Ugushyingo 2012 mbere y’iminsi ibiri gusa ngo amatora abe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Harvey Weinstein utunganya amafilimi i Hollywood muri Amerika, avuga ko kuri iyi tariki filimi ya mbere ku rupfu rwa Bin Laden bazayerekana kuri sheni ya televiziyo y’igihugu mu by’ubumenyi bw’isi “National Geographic”.
M. Weinstein akomeza avuga ko iyi filimi yizeye ko izashimisha abazayikurikira bose kuva itangiye kugera ku mpera zayo, kandi ko izakundwa.
Si ibi gusa kuko ngo yumva afite ishema ryo kuba yarabashije gukora filimi nk’iyi ikazaba ingenzi mu kwibutsa Abanyamerika amateka yayiranze.
Oussama Bin Laden yiciwe muri Pakistan tariki ya 2 Gicurasi 2011, nyuma yo guhigwa igihe kirekire na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko we n’umutwe we wa Al-Qaïda bari bigambye kugira uruhare mu bitero byashegeshe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 11 Nzeri 2001.
Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko kuba Bin Laden yarishwe ku buyobozi bwa Barrack Obama bimuhesha amahirwe yo kugirirwa icyizere n’Abanyamerika, by’umwihariko kugirirwa icyizere kwa Obama mu matora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2012.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |