Amerika : Hilary Clinton azisobanura  imbere ya Kongere

Amerika : Hilary Clinton azisobanura imbere ya Kongere


Yanditswe kuya 15-01-2013 - Saa 11:53' na Emmanuel Kanamugire

Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton azisobanura imbere ya Kongere y’Amerika tariki ya 23 Mutarama 2013, ku bibazo byibazwa ku gitero cyakozwe kuri Ambasade y’Amerika i Benghazi muri Libiya.

Hilary azisobanura imbere ya Komisiyo y’ububanyi n’amahanga y’Abadepite, igikorwa yagombaga kuba yarakoze mu Kuboza 2012, akazitirwa n’uburwayi.

Nk’uko tubikesha voanews.com, Umuyobozi w’iyo Komisiyo, Ed Royce wo muri Californiya, yavuze ko ari ngombwa kwigira byinshi ku byabaye i Benghazi, ku buryo igitero nk’icyo kitakongera kubaho.

Abarwanyi b’Abayisilamu bafite intwaro nyinshi bagabye igitero gikaze kuri Ambasade y’Amerika i Benghazi tariki ya 11 Nzeri umwaka ushize, bica Ambasaderi Christopher Stevens n’abandi Banyamerika batatu.

Depite Royce yavuze ko yifuza ko Hilary Clinton asobanura impamvu abakozi ayobora batigeze bateganya ko icyo gitero gishoboka, ndetse n’icyakorwa kugiran go umutekano wa za Ambasade ukazwe.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO