Amerika : Perezida Obama yarahiriye kuyobora manda ye ya nyuma


Yanditswe kuya 22-01-2013 - Saa 09:52' na Emmanuel Kanamugire

Mu gihe hizihizwa umunsi wahariwe Martin Luther King, waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, ku wa 21 Mutarama nibwo muri Amerika habaye umuhango w’irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, arahirira kuyobora manda ya kabiri y’imyaka ine, iyanyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Irahira rya Obama wari umuhango w’irahira rya Perezida ku nshuro ya 57 ; witabiriwe n’Abanyamerika baturutse impande zose bakabakaba miliyoni, bahuriye I Washington, irahira rya Perezida bakaba barifata nk’ikintu kisanzwe mu mateka.

Wakurikiwe n’igitaramo cyatumiwemo abahanzi nka Jennifer Hudson, aho Obama n’umugore we bagaragayemo babyina.

Perezida Obama arahira
Perezida Obama mu gitaramo

Nk’uko tubikesha Radio Ijwi rya Amerika, mu irahira rye, Obama yifashishije Bibiliya ebyiri harimo iyakoreshejwe na Abraham Lincoln mu mwaka wa 1861 wabaye Perezida n’iya Martin Luther King waharaniye uburenganzira bw’abirabura.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Barack Obama yatangaje ko mu byo ashyize imbere ari ubwumvikane no gushyira hamwe kw’Abademokarate n’Abarepubulika kugira ngo ibibazo bihari bibashe gukemuka.

Icyo yongeye kugarukaho ni uko azashyigikira demokarasi kuva muri Aziya kugeza muri Afurika, kuva muri Amerika kugera mu Burasirazuba bwo hagati.

Nk’uko uyu muhango uba ukurikiranywe n’abantu benshi ni na ko hari abagize icyo bawuvugaho.

Njejimana Gregoire, umwe mu bize muri za Kaminuza zo muri Amerika, akaba afite inkomoko mu Burundi yatangaje ko kuba hashize imyaka itari mike ubutegetsi buhererekanywa nta ntambara, amatora yaho akaba nta buriganya buyarangwamo ngo ni intambwe ikomeye yatewe mu bya demokarasi.

Gukorera hamwe nk’ikintu Obama yagaragaje ko azashyira imbere byari byasabwe n’Abarepubulike mug ihe cy’amatora.

Obama na Visi Perezida Joe Biden babanje kurahirira mu biro ku cyumweru, ariko mu ruhame imbere y’abaturage umuhango ubera mu Nteko n’abaturage bawukurikirana.

Perezida Obama na Michelle Obama basuhuza abaturage bari ku muhanda wa "Pennsylvania Avenue"
IBITEKEREZO
Obama yubaha, akkunda umugore we nkabikunda. urareaba ubwuzu amufitiye ? Abagabo mubaha abagore babo mbene akageni ka obama ni bake.
Musubize23.01.2013 saa 08:34
mwubaha
Ngira ngo birunvikana neza Kuri rita ugaragara nkaho atazi imyandikire n'imisomere y'ikinyarwanda . rita ibyo Dani na Sergabin bakwandikiye nu kuri , Unjyeubanza usome neza , kandi ntabwo bakosora Umwanditsi ahubwo bunganira umwanditsi, kuko niyo yaba yibeshye mu kinyabupfur cyiza uramwunganira kugira ngo uta mu ca intege , kuko niba nawe yagerageje kwa ndika , ntabwo ari intambara rero nukugira ngo twese tu menye ibibera hanze, Ubutaha uza shyireho article yawe nawe rita , tuzayisoma kandi dushishikaye , Urakoze cyaneee kwihangana no kwisubiraho
Musubize23.01.2013 saa 07:48
dipaa
rita ntukaje wigira najuwa
Musubize22.01.2013 saa 11:26
murimdwa muwonge
nta bunajyuwa mbonye,ntukenderanye ari wowe.Rita akoze kosa ki ? gukosora ? no kugira umwanditsi inama ?? silly.
22.01.2013 saa 17:00
wapi
Mwihanganire kubakosora ariko ntabwo Martin Luther King yigeze ayobora leta zunze ubumwe za america,yabaye pasteur hanyuma atuma abirabura bo muri usa babona bumwe mu burenganzira bwabo,please mujye mwandika ibintu mwakoreye ubushakashatsi butomoye,murakoze
Musubize22.01.2013 saa 03:34
rita
@ Rita, ndabona ariko ibyo banditse ntaho bitaniye n'ibyo uvuze ! Bavuze ko yifashishije bibiliya yakoreshejwe na Abraham Lincoln wabaye perezida n'iya Martin Luther King waharaniye uburenganzira bw'abirabura.
22.01.2013 saa 23:48
Dan
None se nyine, ibyo uvuze wabisomye he ? Nabo bavuze ko Martin Luther King yaharaniye uburenganzira bw'abirabura.
23.01.2013 saa 00:23
Lin
Rita, uri inshyanutsi. Suko bakosora !!!!! Nta n'ikinyabupfura ugira !!!!!
23.01.2013 saa 00:28
king
Rita, wihanganire kugukosora, ariko niwowe wibeshye mugusoma, usomye neza wabona ko bavuga ko ''Abraham lincoln'' ari we perezida wayo wa mbere naho "Martin Luther King Jr"we akaba yaraharaniye ubwigenge. kuba bavuze ko MLKing yayikoresheje nibivuze ko yayikoresheje arahira. Urakoze
23.01.2013 saa 02:50
sergabin

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!