00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban basabye guhabwa ijambo mu Nteko Rusange ya Loni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Aba-Taliban bari ku butegetsi muri Afghanistan kimwe nk’uko bimeze ku bayobozi b’ibindi bihugu, basabye guhabwa ijambo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric wavuze ko ku wa 15 Nzeri, uhagarariye Afghanistan muri Loni, Ghulam Isaczai yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, amumenyesha urutonde rw’abayobozi b’iki gihugu bazitabira Inteko Rusange.

Amakuru dukesha France 24 avuga ko nyuma y’iminsi itanu ngo Antonio Guterres yongeye kwakira indi baruwa isinyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afghanistan imusaba ko bakwemererwa kwitabira iyi nama iri guhuza abayobozi b’ibihugu.

Dujarric yavuze ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa kuri ubu busabe bw’Aba-Taliban kuko bwamaze kugezwa kuri komite ikwiye kubwemeza cyangwa ikabwanga.

Mbere y’uko ubutegetsi bwa Ashraf Ghani buhirikwa, byari biteganyijwe ko abahagarariye Afghanistan bazagira icyo bageza ku bitabiriye Inteko Rusange ya Loni ku wa 27 Nzeri 2021.

Aba-Taliban bavuze ko batoye Suhail Shaheen usanzwe ari umuvugizi wabo nka Ambasaderi mushya wa Afghanistan muri Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .