Abadage bazindukiye mu matora yitezweho guha Angela Merkel manda ya kane

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Miliyoni z’Abadage kuri iki Cyumweru bazindukiye mu matora yo guhitamo umuyobozi w’iki gihugu gikomeye, binyuze mu itora byitezwe ko ibiravamo birashimangira ko Angela Merkel agumana ubutegetsi amazeho imyaka 12.

Merkel w’imyaka 63 ari kwiyamamaza ngo afashe ishyaka rye rya gikirisitu riharanira demokarasi, Christian Democrat party’s (CDU) kugumana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Bundestag.

Ayo matora arakorwa hatorwa abagize Inteko Ishinga Amategeko, nayo ikazatora ‘Chancellier’ hakurikijwe ishyaka rifite ubwiganze ari nawe uhita ashyiraho guverinoma.

Nk’uko BBC yabitangake, itora ryatangiye ahagana saa mbizi za mu gitondo ku isaha yo mu Budage, rikaza gusozwa 18:00.

Byitezwe ko miliyoni 61 z’Abadage barengeje imyaka 18 aribo baritabira itora riba buri myaka ine, nyuma y’isaha riraza gufungiraho bakaza kumenyeshwa by’agateganyo aho ibyavuye mu itora biri kuganisha.

Iri tora rirafatwa nk’iryihariye kuko rishobora kurangira amashyaka agera kuri atandatu abonye imyanya muri Bundestag, bikaba byaba ari ubwa mbere bibaye nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi.

Angela Merkel byitezwe ko aza kugumana ubutegetsi, afatwa nk’umuyobozi wabashije gutuma igihugu kigira ituze kuva yatangiza kuyobora mu 2005. Gusa icyemezo aheruka gufata cyo gufungurira amarembo abimukira mu gihe bari bakomeje kwinjira u Burayi ndetse ibihugu bimwe bikabaheza, byabaye nk’ibiha icyuho abamurwanya mu bya politiki, ariko ubu asa n’aho amaze kwisubiza ishema rye.

Ahanganye na Martin Schulz wo mu ishyaka ry’aba-democrate (SPD), ari nawe ufatwa nk’ukomeye mu bo bahanganye, kuko yahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.

Hari kandi Alice Weidel na Alexander Gauland bo mu ishyaka AfD rifite amahirwe yo kuza kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’intsinzi ikomeye bashobora kubona, nk’uko abakurikiranira hafi politiki y’u Budage babivuga.

Angela Merkel byitezwe ko yegukana manda ya kane
Abadage bazindukiye mu matora yitezweho guha Angela Merkel manda ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza