Abadipolomate 23 b’u Burusiya baherutse kwirukanwa mu Bwongereza batashye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Abadipolomate b’Abarusiya hamwe n’imiryango yabo bavuye ku butaka bw’u Bwongereza kubera ikibazo cy’irogwa ry’intasi Sergei Skripal.

Aba badipolomate bavanywe kuri ambasade iherereye mu Mujyi wa Londres baganishwa ku kibuga cy’indege cya Stansted aho bafatiye indege yerekeza i Moscow kuri uyu wa Kabiri.

U Bwongereza bwirukanye abadipolomate 23 nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Theresa May atangaje ko u Burusiya bufite uruhare mu irogwa rya Sergei Skripal n’umukobwa we.

Guverinoma y’u Bwongereza yafashe umwanzuro wo kudahita igira ibindi bihano ishyiriraho u Burusiya nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Nyamara mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yagize ati “ Hari ibindi byemezo guverinoma n’abashinzwe umutekano bari kwigaho bishobora gushyirwa mu bikorwa igihe icyo ri cyo cyose.”

U Burusiya bwahakanye uruhare urwo ari rwo rwose muri iki kibazo ndetse nabwo ngo buzirukana abadipolomate 23 b’u Bwongereza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yahamagaje abahagarariye ibihugu byabo mu nama izabahuza kuri uyu wa Gatatu ngo iki gihugu kigaragaze aho gihagaze ku kibazo Skripal.

Ambasade y’u Burusiya i Londres mu Bwongereza, yatangaje ko nibura abantu 80 barimo n’abakozi b’urwego rw’iperereza hamwe n’imiryango yabo bagombaga kuva ku butaka bw’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri.

Abinyujije kuri Twitter, Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza, Alexander Yakovenko, yagize ati “ Uyu munsi twasezeye bagenzi bacu twerekeza iwacu nyuma y’icyemezo kidakwiye cya Guverinoma y’u Bwongereza kandi turabifuriza ibyiza mu kazi kabo.”

Skripal yari umusurikare wakoraga mu rwego rw’ubutasi uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yaragiye mu Bwongereza mu 2010 nyumwa yo kurekurwa na gereza mu Burusiya.

Yafunzwe mu 2006 azira ibikorwa by’ubutasi yakoreye u Bwongereza no gutanga imyirondoro y’abakozi b’urwego rw’iperereza b’u Burusiya akayiha Urwego rw’Ubutasi bw’u Bwongereza.

Umukobwa we Yulia, yahungiye mu Bwongereza ku itariki ya 3 Werurwe, umunsi umwe mbere y’uko se asangwa muri Salisbury.

U Burusiya bwahakanye kugerageza kwica Sergei Skripal w’imyaka 66 n’umukobwa we Yulia Skripal batezwe uburozi bw’ubumara ku wa 4 Werurwe, 2018.

Iperereza ryemeje ko ubwo burozi bufite inkomoko mu Burusiya. Iki gihugu cyari cyahawe igihe ntarengwa kuba cyatanze ibisobanuro.

Abadipolomate 23 b’u Burusiya n'imiryango yabo bavuye mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza