Abakozi ba Trump na Clinton bahuye batukana bya gishumba

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukuboza 2016 saa 08:16
Yasuwe : XX
0

Ubwo abakozi b’aba bombi bari mu biganiro mpaka byabereye mu Ishami ryigisha ibijyanye na Politiki muri Kaminuza ya Harvard, bateranye amagambo adasanzwe ndetse baratukana karahava abo kwa Clinton bavuga ko amagambo ya Trump yari ’ameze nk’ikivugirizo cy’imbwa’.

Mu gihe cy’amasaha abiri bamaze bicaye ku meza y’ibiganiro, impaka zaje kuvuka ku mpande zombi bakomoza ku buryo Donald Trump yatsinze amatora.

Ibiganiro byabanje kwibanda ku kugaragaza imibare ku byavuye mu matora, Leta zabaye urufunguzo rwo kuyatsinda, ariko akenshi bigakurikirwa no guterana amagambo ku migendekere yayo.

Abajyanama ku mpande zombi bakomeje kumvikana bacyocyorana bashinjanya ibinyoma.

Umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump, yabwiye abagize itsinda rya Clinton ko bayobowe n’umujinya, badashoboye ndetse ashimangira ko bakora ibyo batazi.

Ati “Twatsinze amatora, mugomba kwemera ibyayavuyemo. Trump yari umukandida mwiza niyo mpamvu yatsinze.”

Ibi byatumye abo ku ruhande rwa Clinton bayobowe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe imikoranire, Joel Benenson avuga ko kwiyamamaza kwa Trump kwatanze umusaruro akoresheje imvugo zijimije yagereranyije n’ikivugirizo bakoresha bigisha imbwa, ndetse akomeza avuga ko ubutumwa bwe bwumvikanamo ivangura asa n’ushimangira ko Guverinoma ishyigikira umubare muto w’abantu.

Benenson yakomeje kotsa igitutu abo ku ruhande rwa Trump ababaza aho igihugu babona cyerekeza.

Yagize ati “Ubutumwa bwo kuzamura ubukungu kuri Trump bwatumye atsinda amatora ariko ntabwo hakwiye kwirengegizwa ko umubare munini w’abantu bashyigikiye kuzahura ubukungu, batoye Clinton.”

Abayoboke ba Clinton bakunze kuvuga ko aho kugira batisnde nk’uko Trump yatsinze bari kubireka.

Bossie na Conway bo ku ruhande rwa Trump bavuga ko abayoboze b’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Trump bahakanye ibyavuye mu matora birengagiza ko umukandida wabo ntacyo yari ashoboye.

Mu biganiro by’iminsi ibiri, abo ku ruhande rwa Clinton bavuze ko ibyavuye mu matora bitemerera Trump inshingano zo kuyobora.

Tony Fabrizio, wo ku ruhande rwa Trump wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora yatangaje ko abo kwa Clinton bananiwe kumva ko 70 % by’abatuye igihugu babonaga ntaho igihugu cyerekeza, ariko Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Clinton avugira hejuru ati “ Twatsinze amatora rusange.”

Abagize akanama ka Clinton bongeye gutunga agatoki uruhare rw’Umuyobozi wa FBI, James Comey ku byo yatangaje mbere y’amatora ku nyandiko ebyiri zakorewe iperereza ku bijyanye na email za Clinton, byatumye abatuye mu nkebgero z’imijyi ndetse n’urubyiruko bamutakariza icyizere mu minsi ya nyuma.

Umujyanama we kandi yongeye gutunga agatoki itangazamakuru ritamuhaga umwanya uhagije ahubwo bakarihozamo Trump.

Kellyanne Conway wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump na mugenzi we ku ruhande rwa Clinton Robby Mook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza