Abanyamakuru bahawe umukoro mu nkubiri yo kweguza Perezida Trump

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Kanama 2017 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye kuri CNN witwa Carl Bernstein yatangaje ko abanyamakuru bo muri Leta unze Ubumwe za Amerika batari gukora akazi kabo nkuko bikwiye ngo bagenzure koko niba Perezida Donald Trump akwiriye kuyobora.

Hashize iminsi hari inyandiko zitandukanye zisaba ko Trump yeguzwa kubera kunanirwa gukemura bimwe mu bibazo bikomereye igihugu.

Ikibazo cy’irondamoko mu mujyi wa Charlottesville nicyo gisa n’icyabyukije uburakari bw’abanyamerika, ubwo Trump yavugaga ko abigaragambyaga bashyigikiye ivangura nta kosa bakoze.

Ibyo byaje byiyongera ku bindi nko gushyamirana na Koreya ya Ruguru kugeza ishatse gutera ibisasu ku butaka bwa Amerika n’ibindi.

Carl Bernstein asanga abanyamakuru bakabaye ubu bari kwibanda ku isesengura rireba niba koko Perezida umwanya arimo awukwiriye.

Trump kuva yiyamamaza kugeza atowe hari abagiye bavuga ko ashobora kuba atuzuye mu mutwe. Si aba- démocrate basanzwe ari abakeba gusa kuko n’abo mu ishyaka rye ry’aba-Républicain bagiye bamwamagana.

Bernstein yagize ati “Aba- Républicains u Nteko, abayobozi bakomeye mu butasi, abasirikare bakomeye mu gihugu , abacuruzi bakomeye bose bakoze muri Perezidansi ndetse harimo n’abakoranye na Donald Trump ubwe bemeje ko adakwiriye kuba perezida.”

Yavuze ko abo bantu banatandukanye berekanye ko Trump atuzuye mu mutwe bityo adakwiriye kuyobora. Ati “Dukeneye ko abanyamakuru iki aricyo bashyira imbere ubu.”

Uyu mugabo yanatanze urugero rw’ibibazo abanyamakuru bakwiye kuba bibaza bikabonerwa igisubizo birimo “Ese Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite ivanguramoko?, Ese hari uburwayi afite ?, Ese akwiriye kuba Perezida ?, Niba atabikwiriye se hakorwe iki ?”

Bamwe mu basenateri bakomeye mu ishyaka rya Trump bafatanyije n’aba- démocrate bagaragaje ko adashoboye umwanya arimo.

Nka senateri Bob Corker yavuze ko Perezida Trump nta kintu arakora kigaragaza ko ibyo yiyemeje azabigeraho.

Umudepite w’umu- démocrate, Zoe Lofgren, aherutse kuvuga ko yifuza kubona Trump kwa muganga yagiye gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe.
Jackie Speier, umudepite w’umu- démocrate na we yavuze ko Trump akwiye kweguzwa hakurikijwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.

Alice Stewart wahoze ari umunyamakuru na we yavuze ko abanyamakuru aribo bakwiye kuzamura ibyo bibazo bikaganirwaho harebwa niba ari uko politiki ya Trump itamenyerewe cyangwa niba ari uburwayi bwo mu mutwe.

Hari ubushakashatsi buherutse gusohoka bwerekanye ko abanyamerika 40 % bashyigikiye ko Trump avanwa ku butegetsi.

Trump akomeje gusabirwa kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza