Abanyamerika 40 % bashyigikiye ko Trump yeguzwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2017 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Isesengura rishya ryagaragaje ko Abanyamerika bagera kuri 40 % bashyigikiye ko Perezida Donald Trump yeguzwa.

Iri sesengura ryakozwe n’ikigo Public Religion Research Institute (PRRI) ryerekana ko abo mu ishyaka ry’aba-democrate ari bo benshi bifuza iyeguzwa rya Trump, bagakurikirwa n’abatagira ishyaka babarizwamo.

Aba-democrate bashyigikiye iyeguzwa rya Trump ni 75 % mu gihe aba-Repubulike babishyigikiye ari 7 %.

Umubare w’abashaka ko Trump yeguzwa wariyongereye ugereranyije n’isesengura ryo muri Gashyantare, kuko icyo gihe bari kuri 30 % nkuko The Independent ibitangaza.

Iriheruka ryakozwe hagati ya tariki 2 na 8 Kanama, mu gihe Trump yibasiwe bikomeye nyuma yo gushyigikira abazungu bigaragambyaga basaba ko ikibumbano cy’umujenerali wangaga abirabura kigumaho mu mujyi wa Charlottesville muri Leta ya Virginia.

Mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta mukuru w’igihugu ureguzwa icyakora hari abo byagiye bigeragezwa bikananirana. Mu mwaka wa 1868 abadepite bari batoye ko Perezida Andrew Johnson yeguzwa, abasenateri barabyanga. Mu mwaka wa 1998 na bwo abadepite bemeje ko yeguzwa, sena irabyanga.

Perezida Richard Nixon nawe yeguye mu mwaka wa 1974 mbere y’uko Inteko iterana ngo imweguze ku ngufu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza