Abashaka ko Trump ayobora indi manda bamaze gukusanya miliyoni 53 z’amadolari

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura hafi imyaka ibiri ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisubire mu matora yo gushakisha uzayobora mu yindi manda, imyiteguro ku ruhande rwa Donald Trump uyobora iki gihugu isa n’aho igeze kure kuko hamaze gukusanywa agera kuri miliyoni 53.5 z’amadolari azakoreshwa mu kumwamamaza.

Imibare yashyizwe hanze na Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ku Cyumweru yagaragaje ko komite zishinzwe kwamamaza Trump zifatanyije na Komite y’ishyaka ry’aba- Républicains kuva muri Mata kugera muri Kamena zakusanyije miliyoni 17.7 z’amadolari.

Mu gihe mu minsi mike ishize aba- démocrate aribwo batangiye gusa n’abahishura ibirebana n’uzabahagararira mu matora, kuri Trump we uru rugendo rwatangiye nyuma y’umunsi umwe gusa arahiriye kuyobora Amerika.

The New York Times yatangaje ko Trump amaze gukusanya hafi miliyoni 88 z’amadolari kuva yatorwa, itsinda rishinzwe kumwamamaza rikaba rivuga ko abenshi bagiye batanga amadolari 200 bigaragaza uburyo abaturage bo hasi bamushyigikiye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Lara Trump, umukazana wa Trump akaba n’umwe mu bajyanama bakuru b’itsinda rishinzwe kumwamamaza yavuze ko bashimishijwe cyane n’ubufasha bakomeje guhabwa n’Abanyamerika, ibintu yemeza ko bigaragaza kunyurwa n’imiyoborere ya Sebukwe.

Ati “Abanyamerika babona uburyo Perezida Trump akora cyane ngo agarure imirimo yabo yari yarabuze kubera amasezerano y’ubucuruzi abogamye, kwiyongera kw’amafaranga binjiza binyuza mu kugabanya imisoro, ndetse no gutuma barushaho kugira umutekano babikesha ingamba zirebana no gukumira abimukira no kubaka igikuta.”

Komite ishinzwe ubucuruzi bw’ibikoresho byanditseho “Make America Great Again”, ijambo ryakoreshejwe na Trump mu kwiyamamaza ivuga ko kuva igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka cyatangira, imaze gukusanya miliyoni 10.2 z’amadolari. Asaga ibihumbi 600 by’amadolai yakoreshejwe mu gukora ibirimo ingofero, imipira n’ibindi.

Indi komite yakusanyije amafaranga ni Trump Victory yabashije kubona miliyoni zitari nke, zirimo ibihumbi 339 by’amadolari byatanzwe na Andrew Beal, umunyamabanki wo muri leta ya Texas.

Muri aya mafaranga yakusanyijwe, izi komite uko ari eshatu zakuyemo hafi miliyoni 1.2 z’amadolari yakoresheje mu bikorwa birebana n’ubutabera birimo gushaka abunganira abari bagize amatsinda yamamaza Trump bakomeje gukorwaho iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika.

Mu gihe habura hafi imyaka ibiri ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisubire mu matora yo gushakisha uzayobora mu yindi manda, imyiteguro ku ruhande rwa Donald Trump uyobora iki gihugu isa n’aho igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza