Afghanistan: Umugore yaciwe umutwe azizwa kujya mu mujyi atari kumwe n’umugabo we

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 29 Ukuboza 2016 saa 09:24
Yasuwe : XX
0

Umugore wo muri Afghanistan yaciwe umutwe nyuma y’uko agiye guhaha mu mujyi uri mu gace kitwa Latti mu ntara ya Sar-e-Pul bivugwa ko kari mu biganza by’inyeshyamba z’abatalibani atari kumwe n’umugabo we.

Umuvugizi w’iyo ntara, Zabiullah Amani, yavuze ko uwo mugore w’imyaka 30 yishwe kuko yatembereye atari kumwe n’umugabo we dore ko ngo yagiye mu rugendo muri Iran.

Ikinyamakuru The nation cyanditse iyi nkuru kivuga ko amategeko y’Abatalibani abuza abagore kuva mu rugo batari kumwe n’abagabo babo cyangwa nibura umwe muri bene wabo ba hafi.

Ababuza kandi gukora no kwiga, ahubwo akabasaba kwambara umwambaro upfuka umubiri wose n’amaso witwa Burqa.

Abo mu bwoko bw’Abatalibani bo bahakanye uruhare muri ubu bwicanyi.

Muri uku kwezi kandi abagore batanu bo muri iki gihugu bagendaga ku kibuga cy’indege giherereye mu Majyepfo yo mu Mujyi wa Kandahar bishwe n’abantu batazwi ubwo bari mu nzira bajya mu kazi.

Hari ubwoba ko uburenganzira bw’umugore muri Afghanistan bushobora gukomeza kwibasirwa

Hashize imyaka isaga 15 abagore muri Afghanistan bibasirwa kuva icyo gihugu cyayoborwa n’umutwe w’Abatalibani bagendera ku mahame akaze y’idini ya Islam.

Nubwo muri icyo gihugu abagore bakoze uko bashoboye bagaharanira uburenganzira bwabo haba ku murimo no ku burezi guhera mu mwaka wa 2001 ubwo ingoma y’Abatalibani yahirimaga, haracyari ubwoba ko ihohoterwa rikorerwa abagore rishobora gukomeza kwiyongera.

Ndetse nubwo imiryango mpuzamahanga irengera abagore yakomeje kotsa igitutu, Afghanistan ikomeza kuza ku isonga mu bihugu bigora umugore kubibamo.

Umugore yaciwe umutwe azira kujya mu mujyi atajyanye n'umugabo we
Umutwe w'Abatalibani wateye utwatsi ibirego ushinjwa ko waba warishe uyu mugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza