Afurika y’Epfo: Abaganga bemeje ko yapfuye ajyanwa mu buruhukiro, aza gusangwa ari muzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu buruhukiro bw’ibitaro ari muzima nyuma yo kwemezwa n’abaganga ko yapfuye.

Yazanywe mu Bitaro bya Charletonville yakoze impanuka. Abaganga batanga ubufasha bw’ibanze mu modoka zitwara abarwayi nibo bemeje ko yapfuye, bategeka ko ajyanwa mu buruhukiro.

Ubwo umwe mu bashinzwe uburuhukiro yafunguraga agiye kureba umurambo w’uwo mugore, yatunguwe no kumubona ahumeka.

BBC yatangaje ko uwo mugore yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biri mu mujyi wa Johannesburg.

Umuryango w’uwo mugore wasabye ibisobanuro bihagije kuri ayo makosa yakozwe. Iperereza ryatangiye.

Umwe mu bagize uwo muryango yatangarije BBC ko baguye mu kantu bakimara kumva ayo makuru.

Gerrit Bradnick, Umuyobozi wa sosiyete ishinzwe ubutabazi ari nayo mukoresha w’abo baganga bemeje ko uwo mugore yapfuye, yavuze ko nta cyemeza ko babikoze ku bushake.

Yavuze ko bitaturutse ku bumenyi buke bw’abaganga babo.

Iyi mpanuka uyu mugore yayikoze kuri iki Cyumweru ari kumwe n’abandi, babiri bahita bahasiga ubuzima.

Si ubwa mbere umuntu agaragaye ari muzima nyuma yo kwemezwa ko yapfuye.

Muri Mutarama 2018, imfungwa yo muri Espagne byemejwe ko yapfuye kandi yataye ubwenge, iza gukanguka hasigaye amasaha make ngo hasuzumwe icyayihitanye. Abaganga batatu nibo bari bemeje ko yapfuye.

Mu myaka irindwi ishize, umugore w’imyaka 50 mu ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo yakangutse avuza induru mu buruhukiro bw’ibitaro; mu 2016 muri icyo gihugu undi muntu wari wakoze impanuka byatangajwe ko yapfuye, mu gitondo basanga aracyahumeka. Icyakora yaje gupfa nyuma y’amasaha atanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza