Akbar Hashemi wigeze kuba Perezida wa Iran yitabye Imana

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Mutarama 2017 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Akbar Hashemi Rafsanjani w’imyaka 82, wabaye Perezida wa Iran kuva mu 1989 kugeza mu 1997 yaguye mu bitaro byo mu murwa mukuru Tehran, azize indwara y’umutima.

Leta ya Iran yashizeho iminsi itatu yo kumwunamira no kumuha icyubahiro, umurambo we ukazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri.

Urupfu rwa Akbar Hashemi rwavuzwe kuri Televiziyo y’igihugu kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umurambo we wajyanywe mu cyumba cy’amasengesho i Jamaran, aho inshuti ze, abayobozi bakuru b’igihugu n’abanyamadini bajya kuwusengera no kumuha icyubahiro bwa nyuma.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida wa Iran Hassan Rouhani yasabye abanya Iran ko roho ya nyakwigendera yababera ikimenyetso cyo kwihangana no kudatsindwa. Ati “Roho y’umunyabigwi waharaniye impinduramatwara, ikimenyetso cyo kwihangana no kudatsindwa yagiye mu ijuru.”

Akbar Hashemi Rafsanjani yavukiwe mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Iran mu muryango w’Abahinzi mu 1934, yiga ibijyanye n’iyobokamana (Theology), mu 1979 atangiza impinduramatwara ya Kisilamu byaje kumuviramo gufungwa inshuro nyinshi.

Mu ntambara na Irak (1980-88) yagizwe umukuru w’ingabo aza kugira uruhare ukomeye mu ifatwa ry’umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekeno mu muryango w’abibumbye ku kurangiza iyo ntambara.

Yabaye umunyabigwi muri Iran, mu 2005 yaje kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, aho yaje gutsindwa na Mahmoud Ahmadinejad.

Akbar Hashemi Rafsanjani yitabye Imana ku myaka 82
Umuhungu n'umukobwa ba Akbar bamuririra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza