Amagambo Trump yavuze kuri Koreya ya Ruguru yagereranyijwe n’imbwa imoka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya ruguru, Ri Yong Ho, yagereranyije amagambo yo gusenya burundu igihugu cye yatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nko kumva imbwa imoka.

Ri yabitangaje ejo ku wa Gatatu imbere ya Hoteli abamo i New York, aho yitabiriye inama y’inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye nkuko CNN yabitangaje.

Yagize “Niba atekereza ko ashobora kudutera ubwoba akoresheje ijwi rimeze nk’imbwa imoka, mu by’ukuri izi ni inzozi z’imbwa.”

Ku munsi wa mbere w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru, igihe cyose bizaba bibaye ngombwa ko cyirwanaho cyangwa se kirengera bamwe mu nkoramutima zacyo.

Yagize ati “Koreya ya ruguru ikomeje umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi kandi biteye inkeke Isi yose kuko bishobora gutuma abatari bake babitakarizamo ubuzima. Nta gihugu na kimwe ku Isi gifite inyungu mu kubona aka gatsiko k’abanyabyaha kigwizaho intwaro z’ubumara na za missiles.”

Trump yanavuze ko Perezida Kim Jong Un ari mu bikorwa by’ubwiyahuzi kuri we no ku butegetsi bwe.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson, yahishuye ko ibihano Umuryango w’Abibumbye wafatiye Koreya ya ruguru byatangiye kubyara umusaruro kuko hari ibihamya by’uko ibikomoka kuri peteroli byatangiye kuba bike muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane Perezida Trump ahura na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe na Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae, bakaganira ku mugambi bahuriyemo wo gufungira imiryango Koreya ya ruguru.

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya ruguru, Ri Yong Ho, yagereranyije amagambo yo gusenya burundu igihugu cye yatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nko kumva imbwa imoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza