Ambasaderi wa UAE mu Rwanda yavuze ku izingiro ry’intambara Abarabu bamazemo imyaka itatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Kamena 2018 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Mu minsi itatu ishize nibwo Ihuriro ry’Ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byongeye kubyutsa ibitero ku mujyi wa Hudaida ugizwe n’icyambu kinini muri Yemen.

Ni umujyi ugenzurwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthis zahiritse leta yatowe n’abaturage. Kuva mu 2015 ingabo zishyize hamwe zimaze gusubiza leta yemewe 85% by’igihugu ariko abarwanyi baracyafite Hudaida, icyambu gikomeye Yemen ifite ku Nyanja Itukura.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan, yavuze ko byari bimaze kugaragara ko nta bundi buryo bushoboka, uretse kwifashisha ingufu za gisirikare mu kuvana izi nyeshyamba mu cyambu cya Hudaida.

Imibare itandukanye igaragaza ko nibura hejuru ya bibiri bya gatatu by’ibiribwa byinjira muri Yemen binyura kuri iki cyamba cya Hudaida ariko kiri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro.

Amb. Mohammed yavuze ko Iran ariyo itera inkunga Aba-Houthis, icyo gihugu kikaba cyariyemeje guhungabanya umutekano w’akarere mu buryo bwose kibonyemo urwaho.

Mu minsi itatu ishize nibwo Ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu byubuye ibitero ibitero bya gisirikare ku cyambu cya Houdaida, gifatwa nk’igituma aba barwanyi bakomeza kubaho no gukomeza intambara.

Yakomeje agira ati “Aba-Houthis bakoresha icyambu cya Hudaida mu gukomeza intambara n’ububabare bw’abaturage ba Yemen, mu kugezwaho intwaro na Iran na za missiles no kugaba ibitero ku mijyi ya Saoudite no gukoresha amafaranga yinjizwa n’icyambu mu bikorwa byabo bibi.”

“Harimo gukoresha nabi iki cyambu no gufata bugwate inkunga yose ihanyuzwa igahabwa abarwany kandi hafi 100% iba yatanzwe n’ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu binyuze mu mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe ubutabazi n’indi miryango mpuzamahanga.”

Ibyo byose ngo byagize ingaruka zikomeye ku butabazi bw’abaturage muri Yemen, kuko inkunga abaturage bagenerwa zifatirwa, zikagurishwa zikavunjwamo ibyo abarwanyi bakeneye.

Hateguwe ubutabazi bwihuse

Amb. Mohammed Falah Kharsan yavuze ko mu biganiro biyobowe n’Umuryango w’Abibumbye hashakwa umuti ku kibazo cya Yemen, aba-Houthis banze ibyo basabwe n’Intumwa ya Loni Martin Griffiths, ko imicungire y’iki cyambu yahabwa uyu muryango.

Ihuriro ry’Ibihugu by’Abarabu ryasanze nta yandi mahitamo rifite uretse gukoresha igisirikare, hagashakwa uburyo bwo kurinda abaturage ba Yemen n’inzira yanyuzwamo inkunga bagenerwa.

Mu gutangira urugamba ngo hatekerejwe ku mfashanyo zizakenerwa mu buryo bwihutirwa zirimo ibiribwa, amavuta y’ibinyabiziga, imiti n’ibindi abaturage bakeneye, byamaze gushyirwa mu mato ku Nyanja itukura.

Gusa ngo kubohora uyu mujyi uri ku cyambu ntibyoroshye kuko aba-Houthis bahateze ibisasu byinshi mu butaka ku buryo bitoroshye kuhagera.

Amb. Mohammed avuga ko Aba-Houthis bafite 1% by’abaturage bose ba Yemen nyamara ngo nibo bari kugenzura ibyinjira mu gihugu byose ku ngufu bafashijwe na Iran n’umutwe wa Hezbollah.

Yakomeje agira ati “Hejuru ya miliyari 14 $ ihuriro ry’Abarabu rimaze gutanga mu nkunga muri Yemen kuva intambara yatangira dukomeje gufatanya n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ubwo icyambu cyabohowe, tuzongere ingano y’inkunga ihanyura.”

Yavuze ko kugira ngo inkunga igere aho yagenewe ari uko uyu mutwe ugomba kurangizwa, ati “Tekereza niba uri guha miliyari 14 $ umwanzi wawe!”

Bizeye ko u Rwanda rubashyigikiye

Ambasaderi yavuze ko igihugu cyo muri Afurika gishyigikiye iyi ntambara byeruye ari Sudani, ariko ibikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza biheruka kugaragaza ko ibihugu by’Abarabu bitakomeza iyi ntambara.

Gusa yavuze ko nubwo u Rwanda nta tangazo guverinoma irashyira ahabona, bizera ko rubashyigikiye kuko ari “Inshuti ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.”

Yakomeje agira ati “Nta tangazo ryeruye ryashyizwe ahagaragara na guverinoma ariko u Rwanda ni inshuti ya hafi ya Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, dufitanye umubano mwiza cyane ushoboka hagati y’ibihugu by’Abarabu na Afurika.”

Uyu mudipolomate avuga ko hari icyizere ko uru rugamba rushobora kugeza ku mahoro arambye kuri aka karere arwaniwe mu myaka itatu ishize ariko n’ubu akaba ataraboneka muri Yemen.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyi ntambara ikwiye kwitonderwa kuko mu baturage 600,000 baba cyangwa baturiye Hudaida, hari impungenge ko abagera ku 250,000 bashobora gutakaza ibyo bafite byose.

Hazza Mohammed Falah Kharsan niwe Ambasaderi wa mbere ugiye guhagarira UAE mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Kigali, akaba yarashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ku wa 2 Kamena 2018.

Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan, mu kiganiro n'itangazamakuru
Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan, yavuze ko byari bimaze kugaragara ko nta bundi buryo bushoboka, uretse kwifashisha ingufu za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza