Amerika: Leta eshatu zamaganye iteka rishya rya Trump rikumira abimukira

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Werurwe 2017 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Leta eshatu mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Hawai mu kwamagana ibikubiye mu iteka rishya rya Perezida Trump rikumira abimukira baturuka mu bihugu bitandatu bigwiriyemo abayisilamu.

Izi zirimo New York, Massachusetts , Oregon na Washington.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Perezida Trump yashyize umukono ku iteka ribuza abaturage b’ibihugu bitandatu by’abayisilamu kwinjira ku butaka bwa Amerika mu gihe cy’iminsi 90 ku byari ku rutonde mu iteka yasinye mbere, Iraq ivanwamo.

Ibihugu byari ku rutonde mbere ni Iran, Iraq, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia. Ni iteka ryagonze urukuta, cyane cyane bigizwemo uruhare na Leta ya Washington na Minnesota ku ikubitiro.

BBC yatangaje ko Ubutegetsi bwa Leta ya New York buvuga ko nubwo Perezida atekereza ko iryo teka rireba gusa abantu bo mu bihugu byo hanze, rigira ingaruka kuri Leta ubwayo.

Oregon yo ivuga ko iryo teka rihutaza abaturage ba Amerika ubwabo, abakozi, imikorere y’ibitaro bya kaminuza za Amerika n’ubukungu muri rusange mu giye Washington ivuga ko ntaho ritaniye n’irya mbere nubwo rigera kuri bake ugereranyije n’irya mbere.

Umuvugizi mukuru w’Intara ya Massachusetts, Maura Healey, yavuze ko iryo teka rigamije ivangura gusa kandi ko rihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga “hagamijwe kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiyemeje ubwo yiyamamazaga.”

Leta ya Hawaii yo ivuga ko bizatuma abayisilamu bayo bagerwaho n’ingaruka kimwe n’abakerarugendo n’abanyeshuri b’abanyamahanga.

Iraq yakuwe ku ru rutonde nyuma y’uko guverinoma yayo ishyize imbaraga mu kugenzura visa no gusangira amakuru nk’uko bitangazwa na Perezidansi ya Amerika.

Iteka rishya riteganya ko impunzi zose zemewe n’icyo gihugu, zishobora kwinjira ariko rikumira burundu impunzi z’abanya-Syria. Hagati aho abinjira muri Amerika hakoreshejwe uburyo bwa ‘Green Card’ baturuka muri ibyo bihugu ntibazakorwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza