Amerika yemeje ko ishobora kutongerera ibihano by’ubukungu Koreya ya Ruguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yatangaje ko Koreya ya Ruguru ishobora kutongererwa ibihano mu by’ubukungu mu gihe izaba yubahirije umugambi wo guhagarika intwaro z’ubumara.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru i Seoul muri Koreya y’Epfo ari kumwe na mugenzi we wo muri iki gihugu ndetse n’uw’u Buyapani.

Ni nyuma y’uko Perezida Trump ahuriye na mugenzi we Kim Jong-un, muri Singapore bakagirana ibiganiro ndetse bagasinyana n’amasezerano y’icyizere mu mubano mushya.

Perezida Kim kandi yari yasezeranye na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, imikoranire mu guhagarika intwaro z’ubumara mu mwigimbakirwa wa Koreya. Gusa aya masezerano yose yanenzwe ko Koreya ya Ruguru itagaragaza mu buryo bwimbitse uko izahagarika intwaro z’ubumara n’uburyo bizagenzurwa.

BBC yanditse ko Pompeo yagiye muri Koreya y’Epfo avuye muri Singapore, aho yagiye kubwira inshuti z’igihugu cye ibijyanye n’ibiganiro bya Trump na Kim Jong-un, no ku guhagarika ubufatanye bw’ingabo z’Abanyamerika na Koreya y’Epfo.

Perezida Trump na Kim baherutse guhurira muri Singapore mu biganiro by'amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza